Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

CAN U-20: Ikipe y’u Rwanda yatsindiwe mu rugo na Zambia

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 14-05-2018 saa 08:49:50
Ubwo Amavubi U-20 yakinaga na Zambia U-20 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo

Amavubi 0-2 Zambia     

Tariki 19-05-2018

Zambia-Amavubi

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinzwe na  Zambia mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Niger umwaka utaha wa 2019.

Ubwo Amavubi U-20 yakinaga na Zambia U-20 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo

Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki 12 Gicurasi 2018, Zambia yatsinze Amavubi ibitego 2-0 byatsinzwe na Martin Njobvu ku munota wa 34 no ku wa 78.

Nyuma y’uyu mukino, tariki 19 Gicurasi 2018, Amavubi agomba gukina na Zambia,  uyu mukino  wo kwishyura ukaba uzabera i Lusaka aho ikipe y’u Rwanda kugira ngo ikomeze isabwa  gutsinda ibitego 3-0 cyangwa 2-0 hakitabazwa za penaliti. Gusa birasa n’ibigoye urebye urwego rw’imikinire ikipe ya Zambia iriho.

Ikipe izakomeza hagati ya Zambia n’u Rwanda izahura n’izakomeza hagati y’u Burundi na Sudani. Izi kipe zombi umukino ubanza wabereye i Burunzi zanganyije igitego 1-1.

Ikipe y’u Rwanda iheruka muri CAN U-20 mu mwaka wa 2009 ubwo iyi mikino yaberaga mu Rwanda.

 

 

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.