Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

CAN U-20: Ikipe y’u Rwanda iri muri Kenya

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 31, 2018

Ejo tariki 01-04-2018

Kenya-Rwanda (Machakos-15h00)

Kuva ejo hashize tariki 30 Werurwe 2018, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iri muri Kenya aho  ejo tariki ya 01 Mata 2018 izakina n’ikipe y’igihugu ya Kenya umukino ubanza wo gushaka itike ya CAN U-20 izaba umwaka utaha wa 2019.

Ikipe y’u Rwanda U-20 igomba gukina na Kenya mu gushaka itike ya CAN U-20 izabera Niger umwaka utaha wa 2019

Uyu mukino uzabera kuri Kenyatta Stadium mu mujyi wa Machakos saa kenda zo muri Kenya (15h00) akaba ari saa munani zo mu Rwanda (14h00).  Uyu mukino uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka muri Ethiopia ari bo Biruk Yemanabran Kassaun uzasifura hagati akazafatanya na  Tigle Gizaw Belachew   na Shewangizaw Tebabal Tadesse.

Mu bakinnyi 30 bari bahamagawe mu myitozo, umutoza mukuru w’Amavubi U-20, Mashami Vincent yahisemo  abakinnyi 18 ari bo azifashisha muri uyu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere.

Nyuma y’umukino ubanza ikipe y’u Rwanda igomba gukomeza kwitegura umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki 21 Mata 2018. Ikipe izakomeza hano izahura na Zambia mu kiciro cya kabiri akaba ari nayo ifite iki gikombe giheruka gukinirwa muri 2017.

Abakinnyi 18 bazakina umukino wa Kenya

Abanyezamu:  Cyuzuzo Gael (Unity FC) na Ntwari Fiacre (Intare FC)

Myugariro: Songayingabo Shaffy, Buregeya Prince (APR FC), Ndayishimiye Thierry, Ishimwe Christian (Marines FC), Uwineza Aime Placide (Kiyovu), Nshimiyimana Govin na Hakizimana Felecien (Intare FC).

Hagati: Nyirinkindi Saleh (APR FC), Bonane Janvier (Kiyovu), Cyitegetse Bogarde (Bugesera FC), Ishimwe Saleh (Unity FC)  na Byukusenge Jacob (Intare FC).

Rutahizamu:  Byiringiro Lague (APR FC), Mugisha Patrick (Marines FC), Sindambiwe Protais na Nshimyumuremyi Gilbert (Intare FC).