Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

CAN U-17: Amavubi yageze muri ½ mu mikino yo gushaka itike

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Aug 15, 2018

Ikipe y’u Rwanda « Amavubi U-17 » yakatishije itike ya ½ mu mikino irimo guhuza amakipe yo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo gushaka itike ya CAN U-17.

Amavubi U-17 ubwo yatsindaga ikipe y’u Burundi U-17 ibitego 4-3

Amavubi U-17 yabigezeho nyuma yo gutsinda u Burundi ibitego 4-3 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A, umukino wabaye ku wa mbere tariki 13 Kanama 2018. Ibitego by’u Rwanda byatsinzwe na  Nyarugabo Moise ku munota wa 22 n’uwa 51, Isingizwe Rodrigue ku munota wa 42 na Keddy Nsanzimfura ku munota wa 51.  Ikipe y’u Burundi yatsindiwe na Iradukunda Arsene ku munota wa 26, Munaba Edson ku munota wa 57 na Iratanga Flavier ku munota wa 67.

Ikipe y’u Rwanda yahise ibona itike ya ½  dore ko mu mukino  wa mbere mu itsinda yari yatsinze Sudani ibitego 3-1. Amavubi afite umukino wa nyuma mu itsinda na Tanzania  tariki 21 Kanama 2018.

Muri iyi mikino, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Tanzania, Burundi na Sudan. Muri ½ , imikino izaba tariki 24 Kanama 2018, ikipe y’u Rwanda  izahura n’ikipe imwe muzizazamuka mu itsinda B ririmo Uganda, Ethiopia na  Sudan y’Amajyepfo .

Ikipe izagera ku mukino wa nyuma tariki 26 Kanama 2018 ikegukana igikombe izabona itike ya CAN U-17.