Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

CAN 2019: Mashami yahamagaye abakinnyi 27 kwitegura umukino wa nyuma mu itsinda H

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 12-03-2019 saa 08:54:31
Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent wamaze gutangaza abakinnyi azifashisha ku mukino wa Cote d'Ivoire

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 27bagomba gutangira imyitozo akazakuramo abo azifashisha mu mukino usoza imikino yo mu itsinda H mu gushaka itike ya CAN 2019 aho Amavubi azakina na Cote d’Ivoire.

Uyu mukino biteganyijwe ko uzabera kuri Sitade Bouaké mu mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire tariki 23 Werurwe 2019. Ikipe y’u Rwanda akaba ari ukurangiza umuhango kuko nta mahirwe yo kubona itike afite nyuma yo kutitwara neza mu mikino 5 yabanje.

Kuri ubu muri iri tsinda H, ikipe ya Guinea ni iyo iyoboye n’amanota 11 igakurikirwa na Cote d’Ivoire n’amanota 8, ku mwanya wa 3 hakaza Central African Republic n’amanota 5 naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa nyuma wa 4 n’amanota 2 gusa.

Mu gihe ikipe y’u Rwanda izaba ikina na Cote d’Ivoire, Central African Republic izaba yakiriye Guinea. Ikipe ya Cote d’Ivoire ikaba ikeneye gusa kunganya n’ubwo Central Africa Republic yatsinda Guinea yo yamaze kubona itike.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent wamaze gutangaza abakinnyi azifashisha ku mukino wa Cote d’Ivoire

Amasura mashya mu ikipe y’igihugu

N’ubwo ikipe y’u Rwanda nta tike iharanira, umutoza Mashami avuga ko n’ubwo bavuyemo ariko bagombaga kwitegura kugira ngo bazitware neza baharanire ishema ry’igihugu kandi n’abakinnyi bagire ubunararibonye cyane abakina imbere mu gihugu.

Mu bakinnyi 27 uyu mutoza yahamagaye 20 bakina imbere mu gihugu naho abandi 7 bakina hanze y’u Rwanda. Muri aba bakinnyi harimo abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru ndetse n’abaherukaga mu ikipe nkuru kera.

Aba barimo Mvuyekure Emery, umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Tusker FC muri Kenya, Habimana Hussein myugariro wa Rayon Sports, Buregeya Prince na Byiringiro Lague (APR FC) ndetse na Iradukunda Bertrand urimo kwitwara neza muri Mukura.

Abakinnyi bose bahamagawe

Abanyezamu: Rwabugiri Omar (Mukura), Kimenyi Yves (APR FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Myugariro: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Habimana Hussein (Rayon Sports FC), Buregeya Prince, Fitina Ombolenga, Imanishimwe Emmanuel (APR FC) na Iragire Saidi (Mukura).

Hagari: Butera Andrew, Niyonzima Ally, Nshimiyimana Imran (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya SC, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) na Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium).

Rutahizamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu) na Iradukunda Bertrand (Mukura).

Abakinnyi bazatangira imyitozo tariki 14 Werurwe 2019 aho bazajya bakorera imyitozo kabiri ku munsi kuri Sitade Amahoro i Remera kugeza tariki 20 Werurwe 2019 naho tariki 21 Werurwe 2019 akaba ari bwo ikipe izerekeza muri Cote d’Ivoire.

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.