Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

CAN 2019: Ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Cote d’Ivoire

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 21, 2019

Tariki 23-03-2019

Cote d’Ivoire-Rwanda

Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019 ni bwo yahagurutse mu Rwanda yerekeza  Abidjan muri Cote d’Ivoire aho yagiye gukina umukino wa nyuma mu itsinda H mu gushaka itike ya CAN 2019.

Uyu mukino biteganyijwe ko uzabera kuri  Sitade  Félix Houphouët-Boigny tariki 23 Werurwe 2019 ku isaha ya saa kumi n’imwe muri Cote d’Ivoire (17h00) akazaba ari saa moya mu Rwanda (19h00). Umukino uzayoborwa n’abasifuzi bakomoka muri Eritrea bayobowe na Tsegay Mogos Teklu  uzaba yungirijwe na Berhe Tesfagiorghis  na  Michael Habte Bereket.

Ikipe y’u Rwanda  igiye gukina uyu mukino ntacyo iharanira kuko nta mahirwe ifite yo kubona itike ya CAN 2019 izabera mu Misiri.  Gusa yaba abakinnyi ndetse n’umutoza bavuga ko bajyanye intego yo kwitwara neza no guhesha ishema igihugu.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Tuyisenge Jacques   atangaza ko Cote d’Ivoire bagiye gukina nayo ari ikipe ikomeye ariko ko n’ubwo bavuyemo  bifuza guhesha ishema igihugu. Yanakomeje avuga ko gutsinda Cote d’Ivoire byabafasha kuzamuka ku rutonde rwa FIFA.

Rutahizamu w’ikipe y’u Rwanda akaba na kapiteni, Tuyisenge Jacques (11) uvuga ko bafite intego yo kwitwara neza ku mukino wa Cote d’Ivoire

Mu mukino ubanza mu itsinda H, Cote d’Ivoire yatsindiye Amavubi mu Rwanda ibitego 2-1. Tuyisenge agira ati Uko badutsindiye hano natwe twabatsindira iwabo kandi abakinnyi bose bameze neza urabona biteguye neza kandi twese turashaka insinzi.”

Ku ruhande rw’umutoza mukuru, Mashami Vincent nawe yemeza ko   uyu mukino bifuza kuwitwaramo neza kugira ngo baheshe ishema igihugu. Yavuze ko biteguye neza igisigaye ari ukwitwara neza.

Muri iri tsinda ariko uretse umukino wa Cote d’Ivoire n’u Rwanda,  ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019, ikipe ya Central African Republic izakina na Guinea. Mbere y’iyi mikino isoza, Guinea irayoboye n’amanota 11 ikurikiwe na Cote d’Ivoire ifite amanota 8, Central African Republic ifite amanota 5 naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa 4 wa nyuma n’amanota 2.

Abakinnyi berekeje muri Cote d’Ivoire

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Rwabugiri Omar (Mukura) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Myugariro: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, (Rayon Sports FC),  Buregeya Prince, Fitina Ombolenga na Imanishimwe Emmanuel (APR FC)

Hagati: Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya SC, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) na Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium).

Rutahizamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu) na Iradukunda Bertrand (Mukura).

Umutoza mukuru ni Mashami Vincent wungirijwe na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent naho Higiro Thomas akaba umutoza w’abanyezamu.