17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Byinshi wamenya ku masezerano y’Umujyi wa Kigali n’uwa Paris

Yanditswe na NTAWITONDA Jean Claude

Ku ya 21-07-2021 saa 14:32:15

Mu myaka itanu azamara, amasezerano yasinywe hagati y’ubutwererane y’Umujyi wa Kigali n’uwa Paris,  yitezweho kuzana impinduka mu iterambere ry’imijyi yombi, by’umwihariko uwa Kigali ugiye kwagurira iterambere n’ubumenyi ku bunararibonye bw’ibinyejana bw’uwo Murwa Mukuru w”Igihugu cy’u Bufaransa. 

Ayo masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris Anne Hidalgo n’uw’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa ku wa Kabiri taliki ya 20 Nyakanga 2021, agamije gushimangira umubano mu rwego rw’ikoranabuhanga, guhanga udushya n’umuco.

Umujyi wa Paris wiyemeje gukorana n’uwa Kigali ufite ubunararibonye bw’imyaka myinshi umaze ubonwa nk’igicumbi mpuzamahanga cy’ubugeni, imyambarire, ubugeni bwo gutegura amafunguro ndetse n’umuco. Guhera mu kinyejana cya 17 Umujyi wa Paris uracyari umwe mu mijyi y’i Burayi y’intangarugero mu iterambere ry’ubukungu, dipolomasi, imyambarire, imirire, siyansi n’ubugeni.

Byitezwe ko mu myaka itanu iri imbere, Umujyi wa Kigali uzungukira byinshi kuri ubwo bunararibonye mu kugera ku iterambere rishingiye ku muco, ubugeni, kubungabunga no kubika amateka hagendewe ku rugero rwa Paris.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yagize ati: “Paris iratubera icyitegererezo muri urwo rwego, ibyo tumaze kuvuga cyangwa gushyiraho umukono ntibigamije gusa kugira Imijyi isa neza, ahubwo igomba kuba inabereye abaturage ikabafasha guhindura ubuzima bwabo”.

Anne Hidalgo, ari na we uyoboye AIMF kuri ubu, yemeza ko ubutwererane hagati ya Paris na Kigali buzatuma habaho ubushuti bushingiye ku muco n’ikoranabuhanga, bigatuma barushaho kwegera abaturage.

Hidalgo ati: “Mu byo tugomba gukora nk’abayobozi b’imijyi ikomeye ni ukuba hafi y’abaturage bacu ndetse no kubagezaho serivisi z’ingenzi nk’ikoranabuhanga n’umuco, kuko ari bimwe mu mpinduka zituma twumva neza ibintu”.

Umujyi wa Paris witeguye gusangira ubunararibonye n’Umujyi wa Kigali

Ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rizafasha imijyi yombi gusangira ubunararibonye n’ubumenyi bw’impuguke mu nzego zitandukanye za Politiki z’iterambere ryayo, by’umwihariko mu bijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga.

Nanone kandi ubwo buhahirane buzafasha mu guteza imbere gahunda yo kubyaza umusaruro ibitekerezo bishya byimakaza udushya mu mijyi yombi binyuze mu mishinga n’ibikorwa ihuriyeho.

Hejuru y’ibyo kandi, imijyi yombi izakomeza gusangira ubunararibonye mu bijyanye no guhangira imirimo urubyiruko, guhanga ugushya, guhererekanya ubumenyi mu ikoranabuhanga ndetse no gutegura serivisi z’udushya zoroshya ubuzima n’imibereho y’abatuye muri iyo mijyi.

Biteganyijwe ko imijyi yombi izashyiraho uburyo bwo gutera inkunga ba rwiyemezamirimo n’abashoramari bagitangira, gusangira ubunararibonye bwa za kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi mu gushakira hamwe ibisubizo bishya, kwimakaza imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga mu bagore n’abakobwa n’ibindi.

Umunyamabanga Uhoraho wa AIMF Pierre Baillet, asobanura iby’Inama ya 41 yateraniye i Kigali yavuze ko izasozwa hasinywe amasezerano y’ubufatanye afite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari ebyiri(Amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni ebyiri).

Kimwe mu bikorwa by’Abafaransa bikomeje kugira uruhare mu guteza imbere umuco n’imyidagaduro i Kigali, ni umushinga wiswe ‘Kigali Cultural Village (KCV) wo kwerekana amafilime n’ibitaramo wubatswe ku musozi wa Rebero n’Ikigo ‘Vivendi Group’ kibarizwamo Canal+.

Umwanditsi:

NTAWITONDA Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.