Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Byinshi kuri RIB yasimbuye CID

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 19, 2018

Nyuma y’aho hashyiriweho urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, rusimbuye ishami ry’ubugenzacyaha ryakoreraga muri Polisi y’Igihugu CID, ubuyobozi bukuru bw’igihugu ndetse n’inama y’abaminisitiri ikemeza imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, iyimurwa ry’abakozi n’imwe mu mitungo byabarizwaga muri Polisi y’Igihugu, habaye ihererekanyabubasha hagati ya Polisi y’Igihugu n’ubuyobozi bw’uru rwego rushya rushinzwe ubugenzacyaha RIB.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Kalihangabo Isabelle (Foto James R)

Nkuko bisobanurwa n’ Umunyamabanga Mukuru wungirije w’urwego rw’ubugenzacyaha, Kalihangabo Isabelle, avuga ko RIB ibereyeho gutanga umusanzu mu iyubahirizwa ry’amategeko n’ubutabera hatangwa serivisi zinoze kandi zihuse.

Intego y’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha rubarizwa muri Minisiteri y’Ubutabera, intego ni ubunyamwuga, ukuri n’ubwitange.

Kalihangabo avuga ko inshingano nyamukuru ya RIB ni ugukumira, gutahura no kugenza ibyaha hagamijwe iyimakazwa n’iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu.

Bimwe mu bizibandwaho na RIB kugira ngo igere ku nshingano zayo, ni ukongerera abakozi ubushobozi no gushakisha abakozi b’inzobere kandi hategurwa amahugurwa ya ngombwa  atuma bagira ubumenyi bwo gutahura no kugenza ibyaha by’inzaduka, ibyaha bihambaye n’ibyifashisha ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wungirije Kalihangabo ati “Imbaraga nyinshi zizashyirwa ku byaha bimunga ubukungu bw’igihugu nka ruswa, kunyereza umutungo, ubujura, ibyaha bibangamira umutuzo w’igihugu n’imibereho y’abantu nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, ubwicanyi, gusambanya abana, ibyaha byambukiranya imipaka, ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, iterabwoba n’iby’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi byaha muri rusange.”

Ibindi RIB izibandaho, ni ugushaka ibikoresho bihambaye bituma hashakishwa ibimenyetso bifite ireme n’ubuhanga ku byaha byavuzwe haruguru. Hari kandi no kongera ubufatanye n’ izindi nzego z’akarere ndetse n’impuzamahanga mu rwego rwo guhererekanya amakuru mu gushakisha, gufata no guhererekanya abanyabyaha, kunoza imikorere y’abagenzacyaha hakorwa ubugenzuzi bugamije kugenzura imyitwarire y’abagenzacyaha, ikorwa ry’amadosiye afite ireme kandi hatangwa serivisi zinoze kandi zihuse.

Hari kandi no gukusanya imibare y’ibyaha no gukora igereranya n’inyigo z’ibyaha hagamijwe gutegura ingamba zo gukumira no kwigisha abaturage kwirinda ibyaha ndetse no kubakangurira ubufatanye mu ikumirwa ryabyo.

Kalihangabo avuga kandi ko RIB izarushaho kongera ubufatanye n’inzego z’igihugu zishinzwe kubahiriza amategeko no gutanga ubutabera cyane cyane Polisi y’Igihugu, ubushanjacyaha bukuru n’izindi nzego zifite aho zihurira n’umurimo w’ubugenzacyaha.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB, rutangiranye abakozi n’ibikoresho bizatuma ishobora kugera ku nshingano zayo. Kalihangabo asobanura ko Leta y’u Rwanda izakomeza kuyigenera ibikenerwa byose kugira ngo irusheho kwiyubaka no gutera imbere mu nzego zose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Theos Badege avuga ko nta madosiye ubugenzacyaha buzaha uru rwego ahubwo ko urwego urwo ari rwo rwose rushyikiriza amadosiye ubushinjacyaha.

Ati “Nta madosiye ubugenzacyaha bwakoreraga muri polisi buzaha urwego rw’ubugenzacyaha ahubwo amadosiye iyo arangiye, urwego rwose rw’ubugenzacyaha aho rukorera hose ruyashyikiriza ubushinjacyaha hanyuma azaba agikorwa, azakomeza gukorwa n’abagenzacyaha bahindutse aba (RIB).”

Kalihangabo avuga ko inzego zose za RIB ziboneka kuri sitasiyo za polisi aho zikorera, ku karere, ku ntara no ku rwego rw’igihugu. Ati, “Yaba kutugezaho ibibazo cyangwa mu kuduha amakuru yafasha mu nshingano zacu, inzego zose za RIB ziboneka aho twavuze haruguru.”

Uru rwego ruzatangira imirimo yarwo mishya tariki ya 20 Mata 2018.