Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Byinshi kuri Iradukunda, rutahizamu w’Amavubi mu kiciro cy’abagore

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 31-03-2019 saa 10:42:35
Iradukunda Callixte ubwo yatsindiraga u Rwanda igitego cyo kwishyura ku mukino wa RDC

Iradukunda Callixte  ni umwe mu bakinnyi  barimo  kwigaragaza   mu mupira w’amaguru mu kiciro cy’abagore. Uyu rutahizamu  aherutse  gutsinda igitego mu mukino wa gicuti  Amavubi yanganyijemo igitego 1-1  n’ikipe y’igihugu ya RDC y’abatarengeje imyaka 23 yitegura gushaka itike y’imikino Olempike ya 2020.

Iradukunda Callixte ubwo yatsindiraga u Rwanda igitego cyo kwishyura ku mukino wa RDC

Kuri ubu Iradukunda Callixte  ukinira  ikipe ya AS Kigali ni we wa kabiri ufite ibitego byinshi  muri shampiyona y’ikiciro cya mbere  aho yujuje ibitego 11 mu gihe arushwa na mugenzi we bakinana muri AS Kigali ibitego bibiri.

Mu kiganiro  kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya Iradukunda  yagize byinshi atangaza ku rugendo rwe mu mupira w’amaguru anagaragaza ingorane n’ubuzima bw’abakinnyi bakina umupira w’amaguru  mu kiciro cy’abagore mu Rwanda.

Iradukunda ni muntu ki?

Yabonye izuba tariki 15 Ukwakira 1992 mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo mu karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ni umwana wa kane mu muryango w’abana batanu b’abakobwa ba  Mukantabana Florence na nyakwigendera Kanyamihigo Callixte.

Yize amashuri abanza i Kagogo muri Burera, yiga ikiciro rusange i  Kirambo abona impamyabumenyi mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi  “HEG” mu 2011, ayikuye mu ishuri ryisumbuye rya EZIR mu Karere ka Musanze.

Uyu mukobwa avuga ko yakuze akina umupira w’amaguru cyane ko yari afite imiterere nk’iy’abahungu.

Ati: “Nisanze nkina n’abahugu. Natwaye igare, ni nge wajyaga kuvoma, nkina nk’abahungu. Mu kiriziya nabyinanaga n’abahungu, ubuzima bwange n’abambonaga babonaga ndi umuhungu.”

Asobanura ko yatangiye kwigaragaza akiri mu mashuri abanza byanatumye ibigo by’amashuri bikomeye bitangira kumwifuza birimo n’ikigo cya GS Kirambo cyaje kumugura kugira ngo age agikinira.

Iradukunda wari ukiri muto yaje gutangira gukinira ikipe y’Inyemera FC nyuma yo kwigaragaza mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri  “Interscolaire”.

Agiye mu mwaka wa kane yahawe amahirwe yo kwiga muri EZIR Musanze kuko yagaragazaga impano idasanzwe mu mupira w’amaguru aza  kujya muri Rayon Sports mu 2009 ahamara igihe gito mbere y’uko iyi kipe isenyuka.

Yiga mu mwaka wa gatanu  w’amashuri yisumbuye mu 2010, Kanyamihigo yatangiye kujya akinira ikipe yo mu kiciro cya mbere ya Rambura WFC akajya gukina avuye mu kigo cya EZIR. Nyuma yo kurangiza amasomo yerekeje mu ikipe ya Bugesera FC ahava akinira Inyemera FC ayimaramo umwaka umwe abona kujya muri Kamonyi  mbere yo kujya muri AS Kigali WFC.

Icyo yakuye mu mupira w’amaguru

Iradukunda  avuga ko umupira wamufashije kwishyura amafaranga y’ishuri afasha mama we wari ufite izindi nshingano kuri barumuna be.

Ati: “Mama ntiyari abuze amafaranga ariko nabaga nzi ko ibibazo bigabanyutse. Ikindi kandi kuva narangiza  ishuri nsigaye mfasha mama gukemura ibibazo yagira, kandi nange nkiha icyo nkeneye.’’

Iradukunda  avuga ko kuva yajya muri AS Kigali ubuzima bwarushijeho kuba bwiza kuko iyi ari iyo kipe igerageza guhemba amafaranga menshi nubwo atarenga ibihumbi 150 ku kwezi n’agahimbazamusyi ku mukino batsinze.

Ati: “Muri AS Kigali, baraduhemba umuntu akishyura inzu,  agahimbazamusyi barakaduha kandi ni kenshi  ugereranyije n’andi makipe. Gusa nkuko mubizi, umupira w’abagore urimo ibibazo byinshi n’ubukene, nzi ko nta mukinnyi uhembwa arenze ibihumbi 150”.

Ibibazo bibangamiye umupira w’amaguru w’abagore

Uyu rutahizamu  yishimira ko hari byinshi bikomeje guhinduka mu mupira w’abagore uhereye mu ikipe y’igihugu isigaye ihabwa imikino myinshi ya gicuti ikanitabwaho kurusha mbere.

Anavuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryateye intambwe mu kwita  ku mupira w’abagore ugereranyije  n’uko byakorwaga mbere.

Ati: “Uyu munsi ibyinshi batangiye kubikora, hari impinduka nziza. Uyu munsi  usanga tujya gukina ku kibuga hari imbangukiragutabara, ku buryo umukinnyi yakina ntagire ikibazo ngo abe yatakaza ubuzima bwe. Urebye kandi basigaye baduha imikino ya gicuti, mbere twakinaga nk’uyu mwaka tukazongera nyuma y’imyaka itanu. Imikino imaze kuba myinshi muri iyi myaka, kandi mbere twajyaga guhura n’abiteguye bakadutsinda, iyi mikino nikomeza natwe bazatubaze umusaruro.”

Iradukunda  ariko asanga hakwiye imbaraga kugira ngo umupira w’abagore wumvikane mu itangazamakuru nkuko uw’abagabo wumvikana ndetse n’agaciro k’igikombe cya shampiyona y’abagore kazamurwe.

Ati: “Icya mbere turagisaba abanyamakuru, nkuko muvuga abahungu natwe muge mutuvuga. Bavuga umupira w’abahungu cyane ariko ushobora kubaza abantu abakinnyi 5 b’ikipe y’igihugu ntibabamenye. Ikindi niba dukinira shampiyona ikipe ihembwa miriyoni, iya kabiri igahembwa ibihumbi 500, natwe bakwiye kongeramo agafaranga, ukajya mu kibuga uvuga uti reka aya mafaranga nyaharanire. Ikindi n’ibikombe abahungu bakinira nk’igikombe cy’Amahoro, natwe dukwiye kujya tugikinira.Icyo nabonye abagore babura ni amarushanwa menshi.”

Anasaba ubuyobozi bw’amakipe y’ikiciro cya mbere gukora iyo bwabaga kugira ngo bite ku bakinnyi babo kugira ngo  hage habaho  guhangana na AS Kigali.

Ati: “AS Kigali irusha andi makipe kwita ku bakinnyi bayo , tubona uduhimbazamushyi  uko bikwiye, nyamara andi makipe ubona atabyitaho. Umukinnyi usanga yanga kwitanga kuko aba avuga ati nimvunika nzavuzwa na nde? urumva ikibazo ni imyumvire .”

Ikerekezo

Iradukunda  avuga ko intego ye nyamukuru ari ukuba umukinnyi w’inkingi w’Amavubi  yatangiye  gukinira mu 2011. Ati: “Intego ni ugukora cyane, ntitaye ku bindi yaba kubanza hanze cyangwa kudahamagarwa. Ngomba gukora cyane nkabona amahirwe yo  kujya mu kibuga  kandi nizeye ko nzatanga umusaruro.”

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.