Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Byinshi kuri Girabawe wakoze amashanyarazi mu bijumba

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Oct 8, 2018

Girabawe Aloysie yigisha isomo ry’ubugenge (Physics) ku Ishuri Ryisumbuye rya Rukomo mu Karere ka Nyagatare.

Girabawe Aloysie wahembwe na Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura Eugene, akaba yahembwe moto, televiziyo na mudasobwa ngendanwa

Ku munsi mukuru wa mwalimu wizihijwe mu Karere ka Rwamagana kuwa 5 Ukwakira 2018, yahembwe nk’umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu na Minisitiri w’Uburezi.

Dr Mutimura Eugene yamushyikirije moto, televiziyo na mudasobwa ngendanwa.

Yahawe igihembo cy’umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu.

Avuga ko yahembewe udushya yakoze two kubyaza ingufu ibijumba n’ibirayi ndetse n’ubwitange mu kazi.

Yabwiye Imvaho Nshya ko amashanyarazi yakoze akoreshwa kuri za mubazi zikoreshwa n’abanyeshuri batarinze gushyiramo amabuye azihagurutsa.

Yagize ati “Nabashije gukora agashya, mbyaza ingufu z’amashanyarazi ibijumba n’ibirayi tubasha kuzikoresha mu guhagurutsa za mubazi z’abanyeshuri zisanzwe zikoresha amabuye.”

Avuga ko yavumbuye ko ko ibi biribwa byibitsemo amazi adasanzwe, ashaka uburyo ubu bushyuhe yabubyaza umusaruro ushobora guhagurutsa ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ati “Burya ibijumba n’ibirayi byifitemo amazi adasanzwe, naje gutekereza uburyo nabibyaza umusaruro w’ingufu z’amashanyarazi abanyeshuri bakajya babona aho bacomeka za mubazi zabo.”

Avuga ko ikijumba kimwe gihagurutsa mubazi imwe, bikagenda byiyongera hakurikijwe umubare wa za mubazi zikeneye gukoreshwa.

Girabawe avuga kandi ko yari umwe mu barezi bafite ubwitange kuko amasaha y’akazi aba ari menshi, akongeraho impera z’icyumweru aho ahura n’abanyeshuri mu buryo bw’ubujyanama.

Ni mu gihe abandi babaga baruhutse ariko we akumva ari ngombwa kuganira n’abana kugira ngo abagire inama kuko ngo uretse amasomo, afite n’inshingano z’ubujyanama bw’abanyeshuri.

Ikindi avuga ngo ni uko yabashije gukoresha neza intenganyanyigisho nshya ku buryo banahawe ikizamini na REB mu rwego rwo guhatanira uwo mwanya.

Ati “Uretse ibyo byose nagiye mbabwira, nabashije kubona za seritifika zinyuranye ku rwego rw’ishuri, rw’umurenge, akarere n’igihugu kubera ubwitange no gukunda umurimo.”

Yishimiye igihembo yashyikirijwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, avuga ko byamuhaye umuhati wo gukora cyane kuko abonye ko ibyo akora bishimwe n’abandi.

Ati “Ntibirangiriye aha, ahubwo akazi karatangiye, nta cyo ndakora gikomeye mu by’ukuri, ariko ngiye kuva hasi nkore ibirenze ibyo nahembewe uyu munsi.”

Yavuze ko ahawe imbaraga nyinshi mu guhabwa ibi bihembo nk’umugore, ngo abonye ko nta cyo abagore batabasha gukora, bityo akaba agira inama bagenzi be b’abarezi gushyira imbaraga n’umwete mu byo bakora.

Asaba abarimu bagenzi be gukora umurimo w’uburezi bawukunze kandi bawushaka kuko n’ubundi uretse no kubona ibihembo, ik’ingenzi ni uko barereye u Rwanda.

Indi nkuru wasoma: Abarimu barasaba ko imishahara yabo ihuzwa n’iy’abandi bakozi ba Leta