Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Byagaragaye ko amabanki ataguriza abashora mu ngufu

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 20, 2018

Mu Rwanda hatangiye inama ihuza abarenga 400 baturutse hirya no hino ku Isi, biga ku ngufu z’amashanyarazi aturuka ku zuba, amazi n’amashyuza, bigaragara ko ikibazo ari uko amabanki ataguriza abashora mu ngufu.

Eng. Kamayirese Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, uwa gatatu uvuye iburyo ari kumwe n’abandi bayobozi (Foto Kayitare J. P)

Atangiza iyi nama ku mugaragaro ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki ya 19 Werurwe 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu Eng. Kamayirese Germaine, yagaragaje ko ikibazo gikomeye gihari mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi ari uko amabanki ataratangira kuguriza abantu bashaka gushora imari muri izi ngufu.

Ati “Ibibazo urwego rw’ingufu kugeza uyu munsi turimo guhura nabyo, ni ibibazo bijyanye no gukoresha ingufu ku buryo burambye kandi budahenze. Ikindi ni ishoramari mu ngufu z’amashanyarazi abashoramari na ba rwiyemezamirimo ubwabo badashyiramo imbaraga, za Leta ubwazo zishyira amafaranga mu ishoramari ariko noneho hakaza ikibazo cy’amabanki na yo ataragera cyane mu rwego rwo kuguriza abantu bashaka gukora ishoramari mu ngufu.”

Eng. Kamayirese akomeza avuga ko hari ibindi bibazo biterwa n’ingufu zitisubira bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, bituma ibihugu byinshi byarakangukiye gukoresha ingufu zisubira, izo ngufu harimo izikomoka ku mirasire y’izuba, ku migezi, ku mashyuza n’ibindi. Abateraniye muri iyi nama izamara iminsi itatu, bifuza ko babona ingufu z’amashanyarazi ku giciro gihendutse ku buryo noneho buri muturage ashobora kubona amashanyarazi.

Ku rundi ruhande, Eng. Kamayirese ashimangira ko mu Rwanda bigenda bihinduka kuko abaturage begerezwa ingufu z’amashanyarazi kandi bagatera imbere kubera ko ingufu z’amashanyarazi zihutishijwe.

Simon D’Ujanga, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri Uganda, avuga ko hari ingamba zizafatwa kugira ngo abatuye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bage bakoresha gazi.

Yagize ati “Dufite ingamba zo kuzakoresha gazi mu guteka tugamije kugabanya ibicanwa. Ingufu izo ari zo zose zizakoreshwa yaba izikomoka ku mirasire y’izuba, amashyuza, imigezi n’izindi. Abatuye mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bagomba kubona amashanyarazi.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Kamayirese agaragaza ko u Rwanda rufite gazi icukurwa mu kiyaga cya Kivu hakaba hacukurwa ingana na Megawati 26, akongeraho ko ikoranabuhanga ritakiri ikibazo, agashimangira ko hari uburyo butandukanye bwo gukoresha iyo gazi kandi igakoreshwa mu guteka.

Umunyamabanga wungirije ushinzwe imiyoborere n’imari mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Hon. Bazivamo Christophe, yemeza ko mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba hari ingufu z’amashyuza, igisigaye akaba ari uguhuza ubushobozi izo ngufu zikabyazwa umusaruro.

Ati “Ingufu z’amashyuza zishobora gukoreshwa nk’uko izindi ngufu zose zakoreshwa nko muri Kenya bafite megawati zirenga 500 ziva mu ngufu z’amashyuza. Hirya no hino muri ibi bihugu byacu hari ubwo bushobozi, icyangombwa ni ukureba ubwo bushobozi kugira ngo zibyazwe umusaruro kandi ngira ngo no mu Rwanda byaratangiye, hari ubushakashatsi bwageragejwe ariko nizera ko izo ngufu zizagera igihe zikaboneka kandi zikabyazwa umusaruro.”

Tareq Emtairah, umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’inganda (UNIDO), avuga ko intego y’uyu muryango ari ugufasha ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba gushyira mu bikorwa iby’ingufu z’amashanyarazi no gukoresha gazi mu guteka. Iyi nama ihuza abarenga 400 irakomeza uyu munsi ku wa Kabiri ikazasoza ejo ku wa Gatatu.