Bwanakweli witeje imbere asaba urubyiruko guhanga imirimo rudategereje igishoro gihambaye

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 20-05-2019 saa 17:54:33
Bwanakweli Hans wihangiye umurimo

Bwanakweli Hans wo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza arishimira ibikorwa by’iterambere amaze kugeraho ahereye ku gishoro cy’amafaranga ibihumbi 5. Yashinze resitora, ishuri ryigisha ibijyanye no guteka, n’ibindi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Bwanakweli ufite imyaka 28, yatangaje ko yahanze umurimo ashingiye ku byo yize birebana n’amahoteri, kandi yishimira ko ibikorwa bye bigenda byaguka kuko uretse resitora yashinze mu Karere ka Kayonza, byamuhesheje kugera ku yindi yashyize mu Karere ka Burera.

Urwego agezeho rutuma akangurira urubyiruko gutinyuka rugahanga imirimo kuko igishoro cya mbere ari ibitekerezo n’ubushake bwo kubishyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Urubyiruko ntirukwiye kwitwaza ngo nta gishoro kinini rufite, nge ntangira ubucuruzi bwa resitora nahereye ku mafaranga y’u Rwanda 5000, natangiye mpinga imboga mu karima nari nahawe n’umuryango Partners in Health nyuma yo kumfasha kwimenyereza umwuga ndangije kwiga ibijyanye n’amahoteri mu mwaka wa 2010.

Imboga nejeje ni zo nahereyeho ntangira kujya ntegurira amafunguro Abanyamerika bahabaga batari bamenyereye kurya ibiryo byo muri Afurika, nkabicaza mu busitani bwari hafi y’aho mpinga kuko nta nzu nari mfite yo kubakiriramo. Nashinze ibiti bakajya bicaramo”.

Umuco wo kwizigamira watumye agera kuri byinshi

Bwanakweli akomeza avuga ko yagiye abona abamugana benshi bituma igishoro ke kigenda gikura, agura ibindi ibikoresho yifashisha, kugeza ubwo yakodesheje aho gukorera, ndetse ku mafunguro yateguraga agenda yongeraho andi akunzwe n’abanyamahanga.

Ubukerarugendo bwamubereye isoko y’iterambere

Ubukerarugendo bwamubereye isoko y’iterambere kuko abakiriya bagenda biyongera umunsi ku wundi. Yagize ati: “Nabonye undi mushinga w’abanyamahanga unsaba kujya ntekera abakozi bawo, nahise nshaka abakozi bamfasha kugira ngo akazi kagende neza. Ibyo byampesheje kwagura ibikorwa, ntangira gukorera hafi y’umuhanda kugira ngo ba mukerarugendo bajya muri Pariki y’Akagera bage baza kuharuhukira”.

Yashinze ishuri ryigisha guteka

Bwanakweli avuga ko yasanze ubumenyi afite atabwihererana yiyemeza gushinga ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteri ritanga amasomo y’ igihe gito.

Ati: “Ubu nkorana n’imwe mu miryango mpuzamahanga n’iyo mu gihugu cyacu ndetse n’ibigo, bikampa abana nkabahugura nibura mu gihe cy’amezi abiri. Ngira n’ibiraka byo kwigisha urubyiruko mu ishuri ry’ubumenyingiro”.

Yatangaje ko afite intego yo kurushaho kubyaza umusaruro ubukerarugendo, akagenda ashyira resitora ahantu hatandukanye hakunze gusurwa na ba mukerarugendo.

Yagize ati: “Ndateganya kwagura ibikorwa byange nkabigeza n’ahandi hari ubukerarugendo mu Gihugu”. Avuga ko azajya anamenyekanisha umuco nyarwanda muri abo banyamahanga akaba ari byo byanatumye umushinga we awita “Inka Plate”, kuko ngo inka kuva na kera ifite agaciro gakomeye mu muco w’Abanyarwanda.

Bwanakweli Hans wihangiye umurimo

Yiyemeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’umurenge abarizwamo

Bwanakweli avuga ko yiyemeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’Umurenge wa Rwinkwavu binyuze mu kurwanya imirire mibi mu bana bato.

Ati: “Mu bushobozi mbona, natekereje no kugira ibikorwa rusange ntangamo umusanzu, ubu mfasha abana mu bijyanye n’imirire[…], mu midugudu tubamo habamo Abajyanama b’ubuzima, ndababwira bakandebera abana 15 bafite imirire mibi nkabagaburira gatatu mu cyumweru ku buntu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwigeze no gusura ibyo bikorwa byange”.

Yakomeje asobanura ko iyo hashize amezi atandatu, asaba umuganga bakorana akaza kureba niba hari impinduka kuri abo bana, abakize akabakura ku rutonde rw’abo agaburira agashyiramo abandi bafite ikibazo k’imirire mibi.

Ikindi gikorwa ajya akora ni ugufasha urubyiruko binyuze mu mikino, aho abitwaye neza abagenera igihembo.

Inama agira urubyiruko

Bwanakweli Hans ukomeje kwiteza imbere binyuze mu kwihangira umurimo, arakangurira urubyiruko bagenzi be gukora cyane.

Yagize ati: “Hari abavuga ko baturuka mu miryango ikennye, ngo batabona ubushobozi bwo guhanga umurimo, ahubwo ibyo byakagombye kubaha imbaraga, bagatekereza cyane bashakisha icyatuma bahindura ubuzima, ushobora gutangira gukoresha amaboko yawe akaguhesha igishoro nk’uko nange natangiye”.

Yongeyeho ati: “Ikindi gituma ugera ku bikorwa bifatika ni ubunyangamugayo, ukagira inshuti nziza z’umumaro, zitagushora mu ngeso mbi. Urubyiruko rw’iki gihe nirushake inshuti nzima zirugira inama”.

Arashishikariza urubyiruko gushora imbaraga rufite mu bikorwa by’iterambere kugira ngo rwiteze imbere runateze imbere Igihugu muri rusange.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.