Bwa mbere mu Rwanda ba noteri 84 bigenga bararahiye

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 25, 2018

Bwa mbere mu Rwanda Minisiteri y’Ubutabera yarahije ba noteri bigenga 84 bigenga iboneraho kubasaba gufatanya n’abandi basanzwe mu nzego za Leta bagaharanira kuzamura igipimo cya serivisi urwo rwego rwahawe rukava ku manota 60% kandi bakirinda gutatira icyubahiro n’inshingano bahawe mu kazi kabo.

Ba noteri bigenga barahiriye kuzuza neza inshingano no gufatanya n’abandi mu kuzamura igipimo cya serivisi (Foto Gisubizo G.)

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta Busingye Johnston arasaba abinjiye muri uwo mwuga guharanira ko ababifuzaho serivisi bababonamo umusaruro kandi bakabona ko baziye igihe bakabishimira, anabasaba ko barangwa n’umuco w’ubunyangamugayo bubahiriza inshingano barahiriye kandi bagaharanira ko umurimo wa ba noteri ugira agaciro imbere y’ababagana.

Agira ati: Umwuga wa ba noteri kugeza ubu uracyahabwa amanota make kuko mu mwaka wa 2016 ubushakashatsi bwakozwe na RGB bwawuhaye 58%, bawuha 60% mu 2017. Mu Rwanda ibipimo bya 60% aba ari bikeya kandi biri hasi, ndabasaba ko mwebwe abigenga n’aba Leta dufatanya tukazamura icyo gipimo kuko impamvu abaturage batanga atari iz’uko ari ubunyangamugayo buke ahubwo batanga izo kubasiragiza igihe bagiye gusaba serivisi”.

Busingye avuga ko abaturage bagiye kwa noteri basanga afite akazi kenshi ako gukora ibijyanye na noteri kakaba kari hasi mu rutonde rw’indi mirimo afite, bakagaragaza ko iyo noteri yabahaye umunsi bakazinduka ukagera bakajyayo basanga uwo munsi wahindutse undi wo mu cyumweru gikurikiyeho.

Kubera iyo mpamvu, abasaba ko umunsi bagenera abaturage bagomba kuzawongeraho n’itariki ndetse n’isaha ntibibe ibintu bihindagurika, abamenyesha ko uzabikora atyo igipimo cya serivisi kizazamuka.

Abibutsa ko umwuga barahiriye batagomba kuwuteganyamo amafaranga menshi kuko uzaca amafaranga menshi azasurwa akaganirizwa, abamenyesha ko inshingano bahawe ari iz’icyubahiro.

Agira ati: “Ntekereza ko aho umwunganizi mu by’amategeko azavana amafaranga n’abantu n’ibindi ari muri icyo cyubahiro atari mu mafaranga yo gutera kashe no kwemeza impapuro z’abantu. Ndabifuriza ko abazabagana bazasanga icyo cyubahiro, inzira banyuzemo kugeza uyu munsi bazasanga icyo cyubahiro gihari. Ndabamenyesha kandi ko igihe cyose umuntu uzaza akugana akakuzanira ibyo umufasha yaba akubeshya ariko yahishe ukuri kwabyo ukamuterera kashe, igihe ikosa ryagaragaye ni wowe wa mbere uzafasha inzego kumukurikirana. Ikindi izo nzego nizimenya ko wabimenye mbere ukabimufashamo ni wowe wa mbere uzakurikiranwa”.

Busingye yibutsa abarahiye ko icyubahiro bahawe uyu munsi gihabanye kure no kuba bakora ikintu kitari cyo babizi kuko uwagikora abizi abikurikiranwaho kuko bihabanye n’icyubahiro bahawe.

Twizeyimana Theophile usanzwe akora akazi k’ubwunganizi mu by’amategeko (Avoka) akaba n’umwe mu barahiriye umurimo wo kuba noteri wigenga, avuga ko hagaragaraga umubare munini w’abantu bashakaga ba noteri rimwe na rimwe izo serivisi zikagaragazwa nkaho zidatangwa neza.

Twizeyimana avuga ko baje ngo bafatanye n’abasanzwe ba Leta mu kugabanya uwo mubare w’abaturage ndetse n’iminsi yo gutangwaho serivisi ikiyongera.

Ba noteri 84 bigenga barahiye baje basanga abagera kuri 911 ba Leta bari basanzwe mu mirimo ku rwego rw’Imirenge, Akarere no kuri Minisiteri.