Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Butera yemeza ko icyo abura ari umwanya uhagije wo gukina

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya May 23, 2018

Umukinnyi wo hagati muri APR FC, Butera Andrew aravuga ko ahawe umwanya uhagije  wo gukina yakora  byinshi muri iyi kipe.

Butera Andrew atangaza ko uko azajya ahabwa umwanya azajya yerekana ko ashoboye

Ibi yabitangaje  nyuma yo gutoranywa nk’umukinnyi mwiza w’umukino ubwo  APR FC yatsindaga Amagaju FC  ibitego 6-0 ku munsi wa 24 wa shampiyona wabaye tariki 21 Gicurasi 2018.

Kuri uyu mukino, Butera yakinnye mu mwanya wa Mugiraneza Jean Baptiste, kapiteni wa APR FC ubu ufite imvune. Nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza, Butera yavuze ko n’ubwo adakunze kubona umwanya yakomeje kugira ikizere cyo kuzitwara neza nabona umwanya.

Ati «Icya mbere ni ukubishimira Imana, ikindi igihe udakina cyangwa igihe bataguhaye umwanya ugomba gukomeza gukora ugategereza umwanya, ariko nta kizere nigeze ntakaza, iyo umwanya ubonetse ndabigaragaza».

Butera  agaragaza ko nta bwoba afite bwo guhanganira umwanya n’abandi bakinnyi bo hagati ba APR FC barimo Nshimiyimana Imran na Mugiraneza. Ati «Urebye buri mukinnyi afite icyo yatanga gusa guhanganira umwanya ni ibintu byiza ku ikipe. Nge ku giti cyange sintinya guhangana. Ni ugukora nabona umwanya nkabigaragaza».

Uyu mukinnyi  anerekana ko akomeje kugirirwa ikizere byamufasha kugaruka mu ikipe y’igihugu. Butera yatakaje umwanya nyuma yo kugira imvune  y’igihe kirekire yatumye adakina umwaka wose w’imikino wa 2016-2017.