Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Busingye yiyamye abahesha b’inkiko bariganya abaturage

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 18-01-2018 saa 06:28:40
Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston

Minisitiri w’Ubutabera (MINIJUST) akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yihanangirije abahesha b’inkiko b’umwuga kugeza ubu bakirangwa n’umuco wo kuriganya no kurigisa iby’abaturage bashinzwe kurangiriza imanza, kandi ari bo bakabaye babafasha kubona ubutabera bifuza.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston

 

Ibyo  Minisitiri Busingye Johnston yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2018, mu nama y’umunsi umwe  yateguwe na  Minisiteri y’Ubutabera, ikaba yarahuje Abahesha b’inkiko b’umwuga bose bo mu  gihugu n’izindi nzego zigira aho zihurira n’irangizwa ry’imanza n’ibyemezo by’inkiko ari zo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Urukiko rw’Ikirenga, Ikigo k’igihugu k’imicungire y’ubutaka na Polisi y’Igihugu mu rwego rwo kurebera hamwe imikorere n’imikoranire ya Minisiteri y’Ubutabera, Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga n’izindi nzego zigira uruhare mu irangizwa ry’imanza, ibyemezo by’inkiko n’izindi nyandikompesha.

Mu kiganiro ku mikorere y’abahesha b’inkiko b’umwuga, Minisitiri w’Ubutabera yasabye abahesha b’inkiko bagifite imikorere idahesha umwuga wabo isura nziza kubireka, aboneraho kubibutsa ko MINIJUST itazongera kwakira indahiro y’abahesha b’inkiko bashya batamenyekana mbere yuko bajya mu kazi, ahubwo ko MINIJUST  igiye gusaba ko abahesha b’inkiko nk’abo bitegura kurahira  urutonde rwabo ruzajya ruzanwa n’ubuyobozi bw’urugaga.

Akomeza  agira  ati   “Nk’ubu  dushingiye kuri za raporo zitugeraho, hari bamwe mu bahesha b’inkiko bishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko  nyuma y’umunsi umwe  bamaze kurahira gukorera abaturage,  hari amwe mu makosa  akemangwa ku bahesha  b’inkiko nko kurangiza imanza ntibatange amafaranga, cyangwa bagatanga igice cyayo, kutubahiriza amasezerano mwagiranye n’uwo urangiriza urubanza ahubwo umuhesha agahitamo kuyobya uburari akoresha simukadi nyinshi ahindura nimero, abasaba avansi ntibayisubize, abakoreshwa nk’abakomisiyoneri batesha agaciro umutungo w’umuturage n’ibindi. Abagikora batyo barasabwa kwisubiraho cyangwa basezere mu kazi kuko mukwiye kuba ikimenyetso cy’ubutabera, rero mukwiye kudatatira igihango mwagiranye na Leta.’’

Perezida w’Urugaga rw’abahesha b’inkiko Vedaste Habimana ashima Minisiteri y’Ubutabera yahisemo kubagirira ikizere, avuga ko bazashyira mu bikorwa inama bagiriwe.

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.