Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Busingye yasobanuye impamvu hagabanyijwe amagarama atangwa mu nkiko

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 7, 2018

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Bushingye Johnston, yatangaje ko hari impamvu ebyiri zatumye hafatwa ikemezo cyo kugabanya amagarama yo kuregera inkiko mu manza z’imbonezamubano, z’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, kugura ngo bidakomeza kugora ushaka kuregera urukiko ashaka ubutabera.

Busingye Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, asobanura impamvu zashingiweho hagabanywa amagarama yo gutanga ikirego mu nkiko (Foto Samuel M)

Tariki ya 04/06/2018 ni bwo hasohotse Iteka rya Minisitiri No 133/MOJ/AG/18 rigena amafaranga atangwa mu manza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, mu igazeti Leta No 24 ryo ku wa 04/06/2018, risimbura iryo mu 2014 mu ryazamuye amagarama ku mpamvu yo kugabanya imanza zijyanwa mu nkiko, byinshi bigakemukira mu rwego rw’abunzi.

Minisitiri Busingye yavuze ko hari inyigo zashingiweho mu gufata icyo kemezo nyuma y’aho mu 2014 hashyizweho iteka rizamura amagarama atangwa mu nkiko.

Ati “Impamvu ya mbere ni uko Abanyarwanda n’inyigo twagiye dukoresha ndetse n’abandi bazikoreye basaga n’abavuga bati ‘nubwo amagarama yo kuregera inkiko yagombaga guhinduka kuko yari amaze imyaka myinshi cyane adahinduka, birasa nk’aho uburyo yahindutse byabaye birebire bituma wa Munyarwanda washakaga kuregera urukiko bimugora; nubwo hari izindi nzira nzira zo kubanza mu bunzi, baba batishimiye ikemezo cyabo amaherezo ukajya mu rukiko; abantu bakomeje babigiraho ikibazo”.

Yongeyeho ko nabo nka Leta basanga bagomba gushaka iteka ryose, ku neza y’Abanyarwanda icyatuma iki kibazo uko cyagaragaye mu nyigo bikoreshereje ubwabo, mu zakozwe n’abandi b’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubutabera; bavuga bati ‘wenda birashoboka ko inyigo zacu twakoze mbere y’uko duhindura ibi bintu ni byo koko amagarama yagombaga guhinduka, wenda dushobora kuba twarayazamuye cyane mureke twongere tugabanyeho’.

Yagize ati “Iyo dukoresheje inyigo, tukabona ko ikintu Abanyarwanda kibagoye, iyo igihugu gisanze ikigomba guhinduka ku buryo ubwo ari bwo bwose kirahinduka”.

Indi mpamvu Minisitiri Busingye yasobanuye bashingiyeho, ni mu kinyuranyo k’imibare y’imanza zakiriwe nyuma yo kuzamura amagarama yo kuregera inkiko n’uko byari bisanzwe.

Ati “Kugeza ubu nta bwo turabona ikinyuranyo gikomeye hagati y’igihe aya magarama yari yazamutse n’igihe yari atarazamuka, bimaze kwisuganya nta bwo twabonye harimo ikinyuranyo gikomeye cyane. Twakomeje gutekereza ko ahubwo uri kuhavunikira ni wa muntu utayabona, tuti mureke tumworohereze cyane cyane ko amagarama si kimwe mu byinjiza menshi mu isanduku ya Leta”.

Mu iteka rya Minisitiri rigena amagarama atangwa mu nkiko ku manza, rigaragaza ko kuregera urukiko rw’ibanze ari amafaranga ibihumbi 10, kuregera urukiko rwisumbuye ni amafaranga ibihumbi 20, mu rukiko rukuru n’urukiko rukuru rw’ubucuruzi ni amafaranga ibihumbi 40, mu rukiko rushya rw’ubujurire ni ibihumbi 50.