Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Busingye yasabye Abahesha b’inkiko kunoza imikorere

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya May 12, 2018

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston yasabye Abahesha b’inkiko kunoza imikorere, bakibuka ko bafite inshingano ziremereye zo gukorera abaturage bakurikiza amategeko.

Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston yasabye Abahesha b’inkiko kuvugurura imikorere

Yabivugiye i Kigali, ejo hashize tariki 11 Gicurasi 2018 hari mu nteko idasanzwe yahuje Minisiteri y’Ubutabera n’Abahesha b’inkiko b’umwuga bakorera hirya no hino mu gihugu, akaba ari inama igamije kunoza imikoranire hagati y’Abahesha b’Inkiko na Minisiteri y’Ubutabera, ndetse n’imikoranire hagati yabo ubwabo.

Minisitiri Busingye yagize ati: “Abahesha b’inkiko murasabwa kwivugurura mu mikorere kuko iyo umwe muri mwe akoze nabi,  iryo kosa ribarwa kuri mwese, ndetse n’iyo ibibazo by’imikorere mibi bigaragaye  kuri mwe, bihesha isura mbi MINIJUST, urugero ugasanga iyo bibaye ngombwa  ari yo  ijya kwitaba mu nteko ibazwa amakosa  yakozwe na bamwe muri mwe.

Rero ni mwe mugomba kujya mufatira ibyemezo umwe muri mwe wakoze nabi, byaba ngombwa mukamugaragaza mu itangazamakuru, mu rwego rwo kumukosora, kuko ikosa rye rimwe ryitirirwa mwese”.

Avuga ko Minisiteri ayobora itazihanganira Abahesha b’inkiko bahutaza abaturage, abasaba gutanga ubutabera no gukorera mu mucyo kuko ngo ari cyo Abanyarwanda babategerejeho.

Mu byo Minisitiri yibukije Abahesha b’Inkiko bagomba gukosora nkuko bikunze kugaragara mu bibazo bijyanye n’imikorere isanzwe, ni ibibazo birebana no kudatanga raporo ku rugaga, kudaha amakuru abakiriya bagomba kurangiriza urubanza, gutesha agaciro imitungo iba igiye gutezwa cyamunara bagamije izindi ndonke, kutagaragaza aho bakorera ngo batange aderesi nyayo yuzuye igizwe n’amazina, telefone, n’ibindi.

Mu Rwanda habarirwa Abahesha b’inkiko babigize umwuga basaga 500, Minisitiri w’Ubutabera, asanga nubwo ibibazo bitabura mu kazi kabo, yishimira ko byibura imibare y’abaturage bemera gutanga ku neza ibyo batsindiwe mu nkiko igenda yiyongera, abakinangira akaba ari bo bake.

Visi Perezida w’urugaga rw’Abahesha b’inkiko   Munyantwari Willy, mu izina ry’Abahesha b’inkiko yijeje MINIJUST ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu gushyigikira amavugurura yatangiye agamije gufasha urugaga gukora neza.