Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Burundi: Museveni na Magufuli banenze ikemezo cya ICC

Yanditswe na admin

Ku ya 14-11-2017 saa 14:30:18
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda (ibumoso) hamwe na mugenzi we Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania

Abakuru b’ibihugu bya Uganda na Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni na Dr John Pombe Magufuli, banenze bikomeye ikemezo cy’abacamanza ba ICC, Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi cyo gutanga uburenganzira bwo gukora iperereza ku bakekwaho gukora ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Burundi, mu mvururu zo muri Mata 2015.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda (ibumoso) hamwe na mugenzi we Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania

Ibitangazamakuru Jeune Afrique na AFP, ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, ku wa 12 Ugushyingo 2017 byatangaje ko Perezida Dr John Magufuli ngo yatangaje ko icyo kemezo cya ICC gitesha agaciro imbaraga EAC, Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, washoye mu gushakira umuti ibibazo by’u Burundi.

Mu itangazo Umukuru w’igihugu cya Tanzania yatanze ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yagize ati «Hari komite EAC yashyizeho yo gufasha kugira ngo amakimbirane yari yavutse mu Burundi akemuke. Iyo komite yari iyobowe na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, na Benjamini Mkapa wigeze kuyobora Tanzania».

Uko kunenga ikemezo cya ICC byashimangiwe n’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni wagize ati «Ikemezo abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi bafashe cyo kujya gukora iperereza mu Burundi, bigaragaza kwivanga kwa ICC mu bikorwa bya EAC. Ikibabaje ni uko abo bacamanza bafashe iki kemezo batavuganye n’abategetsi ba EAC».

Ibyo ngo byerekana na none ko urwo rukiko rutifuriza u Burundi amahoro n’umutuzo. Perezida Magufuli yongeyeho ko asanga nta bibazo bikiri mu Burundi nk’uko bivugwa na ICC. Ati «Ikimenyetso cy’uko amahoro agenda agaruka ni uko impunzi z’u Burundi zari mu nkambi muri Tanzania zimaze iminsi zitahuka ku bushake». Icyo gikorwa cyo gucyura abari barahunze ngo kiranakomeje.

AFP na Jeune Afrique, byemeza ko ibi ba Perezida Museveni na Magufuli ngo babitangarije mu nama bahuriyemo mu burengerazuba bwa Uganda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ibi bitangazamakuru bitangaza ko koko umukuru w’igihugu cya Uganda yigeze gutorwa n’abayobozi b’ibihugu bya EAC kuba umuhuza mu biganiro by’abanyapolitiki b’Abarundi. Ariko nta bwo yabashije gukomeza kuko kuyobora icyo gikorwa bitamworoheye na busa. Iti «Museveni yasimbuwe na Benjamin Mkapa ku mwanya w’umuhuza mu biganiro by’Abarundi ariko nabwo byarangiye abivuyemo nta cyo agezeho».

Igisigaye nk’uko bitangazwa na AFP, ni ukumenya niba Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye ruzakora iryo perereza mu Burundi mu gihe Guverinoma ya Bujumbura yamaze gutangaza ko itabyemera. Iti «None kuba na Yoweri Museveni yateye utwatsi icyo kemezo cya ICC, ari na we Perezida wa EAC biragaragara ko kumvikana ku kizakorwa bitoroshye».

Urwo rukiko rwafashe ikemezo cyo gukora iperereza ku byaha byakozwe mu Burundi ku wa 25 Ukwakira 2017. ICC izakora iperereza ku byaha byibasiye inyoko muntu mu mvururu zabaye mu Burundi guhera ku itariki 26 Mata 2015 kugeza 26 Ukwakira 2017». Izi mpaka ku iperereza ziraba kandi u Burundi bwaramaze gusezera mu Rukiko Mpuzamahanga rukorera mu Buholandi. Gusa, ngo kubera ko byakozwe u Burundi bukiri umunyamuryango wa ICC, abacamanza bavuga ko bemerewe n’amategeko kugenza no guhana abazahamwa n’ibyo byaha.

KAYIRA ETIENNE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.