Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Burundi: Guverinoma yategetse ko ibiro bya Loni bifungwa burundu

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 08-12-2018 saa 14:22:19
Umusirikari hagati y'abigaragambya mu gace ka Musaga mu Mujyi wa Bujumbura, kuwa 4 Gicurasi 2015, nyu ma y'aho Perezida Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza indi manda

Mu Burundi, Guverinoma yategetse ko ibiro by’Umuryango w’Abibumbye, Ishami rishinzwe Uburenganzira bwa muntu ryakoreraga i Bujumbura rifungwa burundu.

Iyi nkuru yanemejwe na bamwe mu bakozi ba Loni bakoreraga ku kicaro gikuru cya UN i Genève.

Nubwo iyi biro itegetswe guhagarika imirimo yayo yose yakoreraga mu Burundi muri iki cyumweru, Leta y’u Burundi ngo yari yarahagaritse gukorana na yo guhera mu Ukwakira 2016.

Ikinyamakuru Jeune Afrique (J.A) gitangaza ko Guverinoma y’u Burundi yashyikirije Garry Conille, umuhuzabikorwa wa Loni wakoreraga muri iki gihugu inyandiko irimo amabwiriza yo gufunga biro yabo y’i Bujumbura, ngo bamusaba kohereza iyo baruwa kwa Michelle Bachelet i Genève, Bachelet akaba ari Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa muntu.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bishimangira iyi nkuru y’uko ibiro by’ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa muntu byategetswe kutongera gukorera mu Burundi.

Agence France Presse iti “Koko, umwe mu bakozi bakomeye bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi twavuganye ku itariki 6 Ukuboza yabyemeye”.

Umusirikari hagati y’abigaragambya mu gace ka Musaga mu Mujyi wa Bujumbura, kuwa 4 Gicurasi 2015, nyu ma y’aho Perezida Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza indi manda

Uwo mukozi utarashatse ko izina rye ritangazwa ngo yagize ati “Abakozi Mpuzamahanga bagera ku icumi bagomba guhita bataha iwabo. Naho abakoraga muri iyo biro bafite amezi abiri yonyine kugira ngo bazinze utwangushye batahe burundu”.

AFP ihamya ko yavuganye n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, wanze ko izina rye rimenyekana ngo atangaza ko Guverinoma y’u Burundi ikomeje kwigizayo bikomeye Umuryango Mpuzamahanga.

Jeune Afrique ivuganye na Prosper Ntahorwamiye, umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi ngo agira ati “Inyandiko yandikiwe Loni irasobanutse. Ivuga ko nta mwanya biro y’Umuryango w’Abibumbye igifite mu Burundi”.

J.A ikomeza imenyesha ko Guverinoma y’u Burundi, yahagaritse gukorana na Loni kuva mu Ukwakira 2016.

Impamvu Leta y’iki gihugu yagiye igaragaza zayiteye kuvananaho n’Umuryango w’Abibumbye, ni raporo abakozi bayo bagiye batangaza mu bihe bitandukanye, zivuga ko ubutegetsi bwa Bujumbura butubahiriza Uburenganzira bw’ikiremwa muntu, buhohotera abo butavuga rumwe ndetse ngo bukanabica.

Umukozi wa Loni wavuganye na AFP yemeza ko icyo u Burundi bugendereye, ari ukwigizayo buhoro buhoro abantu bose buzi ko bafite ubuhamya bw’ibyo bukora bitari byiza, ibyo kandi ngo ntibizatuma batezuka ku kuri bafitiye gihamya.

Ati “Nta bwo ari Umuryango w’Abibumbye wonyine Guverinoma ya Bujumbura yanze ko bakorana. Ahubwo nta n’ubwo yemera na EAC, Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba. Bigaragarira mu nama bwanze kwitabira yasubitswe yari kwiga ku kibazo cy’u Burundi”.

Mu Ukwakira 2016, u Burundi nanone bwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyafashe ikemezo cyo kwikura mu masezerano yo gukorana na CPI, Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi. Mu 2017, uru Rukiko rwari rwatangiye gukora iperereza kuri iki gihugu.

Tariki 5 Nzeri, Komisiyo ya Loni yasohoye raporo irega u Burundi ibyaha bikabije byo guhohotera ikiremwa muntu, ndetse ikaba yaravugaga ko harimo n’ibyaha byibasiye inyoko muntu ngo byakozwe mu 2017 binakomeza mu 2018. Iyi raporo ni yo ngo yasembuye ibintu byose.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.