27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Burundi: Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora ya Perezida

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 25-05-2020 saa 15:34:50

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi yatangaje ibyavuye mu ibarura ry’agateganyo ry’amajwi mu matora ya Perezida, aho Evariste Ndayishimiye watanzwe n’ishyaka CNDD-FDD ari we waje ku mwanya wa mbere n’amajwi 68,72%.

Agathon Rwasa bari bahanganye mu matora akaba ari n’umwe mu bayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi we yagize 24.19%.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko abari biyandikishije gutora aria bantu miliyoni 5,115,418 ariko hakaba haratoye 87% byabo.

Kuba Ndayizeye yagize amanota ari hejuru ya 50, bivuze ko bidasubirwaho amatora adashobora kongera gusubirwamo.

Ndayishimiye ni we watanzwe n’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ngo asimbure Petero Nkurunziza ucyuye Igihe, wateje umwuka mubi mu Gihugu mu mwaka wa 2015 ubwo yatangazaga ko ashaka kwiyamamariza manda ya gatatu .

Mbere y’uko amanota atangazwa, Rwasa yari yigambye ko aza kwegukana insinzi kuko yabonaga imibare yerekana ko ari imbere.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri icyo gihugu ivuga ko 87.7% by’abiyandikishije bageze igihe cyo gutora ari bo babashije kwitabira ayo matora yamaze icyumweru akantorerwamo abagize Inteko ishinga Amategeko n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.