Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Buri wese yagira icyo akora mu kubungabunga amazi-Dr. Biruta

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 19, 2018

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, yasabye uruhare rwa buri wese mu gukomeza kubungabunga ibidukikije bigize umutungo kamere nk’amazi, abantu bakibuka ko amazi ari ubuzima bityo akwiye kubungabungwa hitabwa kwita ku isoko yayo kuko abantu badafite amazi nta buzima.

Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ibidukikije, aributsa abaturage kubungabunga umutungo kamere w’amazi

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 18 Werurwe 2018, ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe ubutumwa bwo kubungabunga umutungo kamere w’amazi, ahakorerwa siporo rusange y’Umujyi wa Kigali, Kimuhurura.

Dr Biruta yagize ati: “Ahatari amazi nta buzima; ni yo mpamvu buri mwaka dufata icyumweru cyose kugira ngo twiyibutse akamaro k’amazi mu mibereho y’abantu ndetse no mu iterambere ry’igihugu.”

Yakomeje avuga ko amazi yose umuntu abona cyangwa akenera agira aho aturuka, haba mu nda y’Isi cyangwa mu migezi, bityo hagomba kubungabungwa.

Ati “Murabizi amazi dukenera tuyabona rimwe na rimwe mu macupa y’amazi, tuyakura ku yo Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura (WASAC) itugezaho ariko yose aba aturuka mu kuzimu, mu biyaga, ku migezi, ku masoko n’ahandi.

Ni yo mpamvu mu gihe nk’iki tugomba kwiyibutsa inshingano zacu mu gufata neza ibyo biyaga, iyo migezi, ayo masoko ndetse n’amazi y’ikuzimu kugira ngo tuzakomeze kubona amazi dukoresha mu buzima bwa buri munsi; kuko tudafashe neza ibyo ng’ibyo amazi yazageraho ntituyabone kandi ntawabaho adafite amazi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amazi, Isuku n’isukura, WASAC, Aimé Muzora, yavuze ko iki cyumweru gitangijwe kizabamo ibikorwa bitandukanye birimo gucunga neza ibidukikije haterwa amashyamba ku misozi.

Ati: “Ni icyumweru tuzagiramo ibikorwa bitandukanye birimo gucunga neza ibidukikije, twita ku misozi yacu, duteraho amashyamba kugira ngo igihe imvura iguye itabasha kumanukana bwa butaka bwacu buke dufite, ahubwo amazi amanutse amanuke ari meza, kandi bikaba byorohereza n’amazi abageraho atunganyijwe ku giciro gito.”

Yakomeje avuga ko abaturage muri rusange basigaye bazi neza agaciro amazi abafitiye mu buzima kuko igihe hagize uhura n’ahari ibikorwa remezo by’amazi byangiritse agerageza kubimenyekanisha ku kigo WASAC amazi ntakomeze kwangirika cyangwa kwibwa.

Umunsi mukuru, mpuzamahanga wahariwe kwita ku mazi uteganyijwe kuba tariki ya 22 Werurwe 2018, ku rwego rw’igihugu ukazabera mu karere ka Rubavu habungabungwa ibidukikije ku mugezi wa Sebeya.