Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Buri Munyarwanda afite umusanzu ashobora guha igihugu ke-Mpayimana

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Aug 16, 2018

Mpayimana Philippe wiyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ategerejwe muri Nzeri uyu mwaka, asanga buri Munyarwanda wese afite umusanzu ashobora guha igihugu ke ari yo mpamvu nyamukuru asaba Abanyarwanda bose kuzamuhundagazaho amajwi akazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mpayimana Philippe (ibumoso) wiyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ategerejwe muri Nzeri uyu mwaka (Ifoto Rose M)

Ubwo yiyamamarizaga mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro ku wa gatatu tariki 15 Kanama 2018, yagaragaje imigabo n’imigambi ye, ashyira imbere ko aramutse agiriwe ikizere yazarushaho kwegera abaturage.

Yagize ati: “Imigabo n’imigambi yange igomba kuranga umudepite nyawe. Muri rusange umudepite akwiye kuba intumwa y’abaturage akaboneka, ku buryo muri gahunda y’imirimo yange ari byo ngomba gushyira imbere.”

Akomeza agira ati: “Gushaka kwinjira mu murimo wa politiki muri rusange buri muturage afite umusanzu ashobora guha igihugu ke mu rwego rw’ubuyobozi kuko  harimo inzego nyinshi. Ubushize niyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu nubwo umwanya ntawugezeho ariko ndasa n’ukomeza ikivi natangiye nongere niyamamaze mu badepite nkomereze aho nagarukirije ubushize”.

Avuga ko igishya ashaka kwinjirana mu nteko aramutse atowe nk’umukandida wigenga ari ugushyiraho gahunda ihamye y’umudepite ubonana n’abaturage muri buri karere nibura rimwe mu kwezi, abaturage bakaba bazi ko hari itariki izwi umudepite wabo azabageraho akabaha raporo y’uko igihugu cyabo kiyobowe.

Yagize ati: “Umuturage ni we uyobora, bityo ni ngombwa yuko yisanga mu badepite, umudepite ntagomba kwicara mu biro, n’Umukuru w’Igihugu cyacu yarabyibukije kuko si ho akazi k’umudepite kabera ahubwo kabera mu baturage.”

Ikindi gishyashya muri gahunda ya Mpayimana, ngo azaharanira ko abagore barushaho kugira ingufu kuko nkuko abishimangira ngo hari ingingo zirenga 60 zibaha ingufu, zibarengera.

Yagize ati “Ni ngombwa ko hasuzumwa umuco wacu kuko hari ibintu bibi bizanwa n’amadini bishyira umugore inyuma.”

Atanga urugero rugira ruti: “Amwe mu madini atandukanya abagore n’abagabo akabicaza inyuma y’abagabo cyangwa ngo abagore bage ibumoso, abagabo iburyo, ibyo byose bituma bamwe mu bagore bakeka ko umwanya wabo ari inyuma.”

Avuga ko umuco ari wo ukwiye kujya imbere y’ibindi byose.

Mu bindi agaruka ku byo azashyira imbere birimo gutsura isaranganyabukungu mu Rwanda, kurengera umurimo n’amakampani mato. Ngo azashyira imbaraga mu kuboneza urubyaro, umuryango nturenze abana batatu kuko asanga ari bumwe mu buryo bwo guha ingufu umutegarugori ntusange mu cyaro umugore abyara nk’aho ari wo murimo wonyine afite mu buzima bwe.

Ati: “Uburyo bwo kubishyira mu bikorwa ni ukureba ibyemezo Leta ishobora gufata, ifasha abaturage guhugukirwa no kugabanya imbyaro bitabaye itegeko ahubwo bikaba ubukangurambaga cyangwa n’ibyemezo bishobora gufatirwa abagabo badashyigikira abagore babo mu kuboneza urubyaro.”

Bamwe mu baturage barimo Ndayisaba Haruna na  Ayubu Celestin, batuye mu murenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro, bavuga ko banyuzwe n’imigabo n’imigambi bye.

Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga yavutse mu mwaka wa 1970. Avuka mu karere ka Nyaruguru, arubatse kandi afite abana bane. Yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri i Save (Groupe Scolaire Save) akomereza amashuri yisumbuye muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama.