Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

“Buri mudugudu ugire imihigo yo gufasha abarokotse Jenoside”

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Apr 10, 2018

Jean Pierre K. Mukwende washinze Ikigo k’ishuri “Blue Lakes International School” giherereye mu Kerere ka Bugesera, asanga buri mudugudu ukwiye kugira imihigo yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Asanga gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’umudugudu bizatuma hirindwa ko kubaba hafi byajya bikorwa mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka gusa, ahubwo bikaba igikorwa gihoraho hagendewe ku cyo buri mudugudu wiyemeje gukora mu kubahumuriza.

Jean Pierre K. Mukwende ashimangira ko buri mudugudu ugize iyi mihigo, umusaruro wavamo waba mwinshi cyane kuko byarushaho gufasha abaturage gukomeza gushyikirana no gukorera mu miryango, ari na byo bitanga umusaruro ufatika ku rwego rw’igihugu.

Abana biga muri Blue Lakes International School batozwa umuco wo gufasha abaturanyi batishoboye

Ubuyobozi bwa “Blue Lakes International School” burashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baharaniye kudaheranwa n’agahinda bagakora ibikorwa bibateza imbere, ndetse bakaba bafite ikizere k’ejo heza.

Iki kigo kirateganya kugira umwihariko wo kujya giha  buruse (Bourse) umwana uvuka mu muryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akigira ubuntu mu gihe uwo muryango nta bushobozi ufite bwo kumurihira.

Ubuyobozi burahamya ko kuba bwariyemeje gutanga uburezi bufite ireme ku buryo ntawe uzajya yifuza kujya kwiga mu mahanga, buzanaharanira ko abana bahiga bakura bazi agaciro k’umuntu, inyungu zo kubana neza n’abandi no guharanira iterambere ryabo n’iry’ababazengurutse.

Bamwe mu banyeshuri basuye umukecuru utishoboye mu mudugudu baherereyemo

Jean Pierre K. Mukwende yagize ati “Bizatuma abana bakura bazi ko kubaho neza ari ngombwa kandi ko gutera imbere no guharanira ko abandi batera imbere ari bimwe mu byubaka igihugu.”

Akomeza avuga ko nk’uko basanzwe babikora buri mwaka mu gihe cyo kwibuka, bateganya gusura Urwibutso rwa Jenoside kugira ngo abana barusheho gusobanurirwa icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yakozwe, ingaruka zayo n’icyakorwa kugira ngo itazongera kuba ukundi.

Aba banyeshuri basura abatishoboye bakabakura mu bwigunge

Hazafashwa kandi bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Mudugudu ishuri ryubatsemo, no guhamagarira Abanyarwanda bose icyo gikorwa kukigira icyabo cyane cyane bahereye aho batuye.