Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Burera:Abagore barishimira iterambere bakesha imiyoborere myiza yabahaye ijambo

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Mar 17, 2018

Abagore bo mu karere ka Burera barishimira iterambere bakomeje kugeraho, bakaba bahamya ko barikesha ijambo bahawe n’imiyoborere myiza y’u Rwanda.

Meya wa Burera, Uwambajemariya Florence, asaba abagore gusigasira ibyagezweho (Foto Ngaboyabahizi P)

Aba bagore bavuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagore bahozwaga ku nkeke n’abagabo babo, ndetse ngo hamwe na hamwe mu miryango bakabirukana uko biboneye, ibyo bita gusenda.

Muhawenima Annoncita wo mu murenge wa Nemba muri aka karere, yagize ati  “Kuri ubu umugore atandukanye kure n’uwo hambere, umugore yarakubitwaga bigaherera iyo ngo bamuhannye, ndetse n’umugabo ngo udashoboye kujwibura (gukubita) umugore we ngo yabaga ari ikigwari.

Nta mutungo umugore yagiraga, ndetse n’iyo bamusendaga nta mpamba yagiraga, ariko kuri ubu ntawapfa kuvogera umugore uko abonye, ubu mfite agatabo muri banki kandi ifaranga ndarikoresha nkunguka kuko umugabo wange turuzuzanya muri byose.”

Yakomeje agira ati “Uzi ko mu myaka 47 mfite nta mugore nari nigeze mbona uyobora mu nzego zo hejuru? None ubu ni ba Meya, Minisitiri, Abadepite n’abandi, mbese umugore wo mu Rwanda aratengamaye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence, we yagize ati “Kuri ubu koko nk’uko abagore babyivugira umugore yavuye mu gikari ntakiri wa wundi wo guteka, kurera abana, guhinga n’ibindi.

Oya!  Byagaragaye ko umugore na we ashoboye mu mashuri ariga rwose akarusha amanota umugabo, mu mapiganwa baba aba mbere, ibi byose rero kera kose ntibivuze ko umugore nta bushobozi yagiraga, ahubwo imiyoborere mibi ni yo yari yaramuziritse.

Ubu rero nk’uko bigaragarira amaso abagore rwose bo hambere batandukanye cyane n’ab’iki gihe, nkaba rero mbasaba kutibagirwa uwatumye bahindura amateka, Nyakubahwa Paul Kagame, wifuza ko buri munyarwanda wese abaho mu mahoro kandi agatera imbere, ntibazigere batatira igihango”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko abagore bagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo ku rugero rwa 87%.