Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Burera: Urwunge rw’amashuri Maya II basabwe gutunganya ahategurirwa ifunguro

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya May 11, 2018

Ubwo intumwa za Minisiteri y’Uburezi zageraga ku rwunge rw’amashuri rwa Maya II mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera, basanze ahategurirwa ifunguro ry’abanyeshuri bo mu kiciro cy’uburezi bw’imyaka ikenda hubakishije ibiti, inyuma hakingirije ibidasesa ku buryo birushya kwita ku isuku ikenewe kandi bishobora guteza inkongi y’umuriro.

Iki ni cyo gikoni intumwa za Minisiteri y’Uburezi zasabye GS Maya II kuvugurura bikarushaho kunoza isuku y’ibigaburirwa abana (Foto Samuel M)

Umuyobozi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Burera, Musabwa Eumene ari kumwe n’intumwa za Minisiteri y’Uburezi ziyobowe na Dr. Nyinawamwiza Leatitia, yasabye ubuyobozi bw’iki kigo ko mu byo bari bwemerere intumwa za Minisitiri y’Uburezi byo kwitaho birimo no kuvugurura icyo gikoni.

Umuyobozi w’iki kigo, Nteziyaremye Protais, yatangarije Imvaho Nshya ko nubwo igikoni kitameze neza, ariko batangiye kukivugurura bafatanyije n’ababyeyi barera abana kuri icyo kigo.

Ati: “Urabona byo kiriya gikoni nta bwo kimeze neza, ariko twatangiye kuvugurura kuko byose biva mu babyeyi. Amafaranga twabonye mbere twubatsemo kiriya gikoni nubwo kitameze neza. Ubu hari gahunda yo gushyiraho urukuta rw’amabuye inyuma hanyuma imbere hasi naho tukaba dushyizemo sima y’igiheri, tukubaka n’amashyiga ya rondereza; uko tuzarushaho kubona ubushobozi tuzagenda turushaho kwagura.

Visi-Perezida wa komite y’ababyeyi muri iki kigo, yavuze ko imirimo yo kuhasana yatangiye, ababyeyi na bo bakaba baragize uruhare batanga kuri icyo gikorwa aho buri mubyeyi yatanze amafaranga yo gusana icyo gikoni.

Si icyo kibazo gusa k’igikoni kitameze neza muri iki kigo intumwa za Minisiteri y’Uburezi zasanze ikigo kigomba kugira icyo gikoraho by’umwihariko, abanyeshuri bo mu burezi bw’imyaka ikenda bagaragaje ko bafite ikibazo cy’uko nta mudasobwa bafite zo kwigiraho ikoranabuhanga kandi abanyehuri bo mu ishuri ribanza bo bafite mudasobwa za gahunda ya Mudasobwa imwe ku Mwana (One Laptop per Child).

Intumwa za Minisiteri ziri mu karere ka Burera mu kiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga bw’ireme ry’uburezi  hazasurwa amashuri arenga 600 arimo abanza, ayisumbuye, ay’imyuga na tekeniki na kaminuza ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyigire myiza n’indangagaciro, guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga ibishya nk’ishingiro ry’uburezi”. Ni gahunda yatangiye tariki ya 2 ikazageza ku ya 15 Gicurasi 2018.