Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Burera: Urubyiruko ruri ku rugerero rwahize kuzamura imibereho y’abatishoboye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 27-05-2019 saa 16:03:03
Intore ziri ku rugerero zitwaye amabuye yo kubakira abatishoboye (Foto Ngaboyahizi P).

Urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye rwaturutse mu turere twa Burera na Gakenke rukambitse kuri site ya Nemba mu karere ka Burera, aho rukorera urugerero ruciye ingando, rwahigiye gufasha abaturage kugira imibereho myiza.

Rukundo Ruremesha Jean Marie Vianney wo mu murenge wa Nemba, ni umwe muri uru rubyiruko ruri ku rugerero. Ahamya ko yiyemeje gukora ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y’abanyarwanda basanzwe mu kiciro cy’abatishoboye.

Yagize ati: “Kuba twitwa Intore ni ikintu k’indashyikirwa, nkatwe umukoro dufite mu kugaragaza ubwo butore dukwiye kwita ku banyarwanda batishoboye, tububakira ubwiherero, aho kuba heza, kububakira uturima tw’igikoni n’ibindi, ibi bizatuma dukomeza no kwita ku bikorwa remezo harimo gukora imihanda, n’ibindi”.

Rukundo akomeza avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kuzamura imibereho y’abatishoboye bakora bari ku rugerero bidakwiye kurangirira aho gusa, ngo bazakomeza no kubikora hirya no hino aho batuye.

Bamwe mu baturage bagezweho n’ibikorwa by’urugero ruciye ingando, bavuga ko ibikorwa bakorewe n’uru rubyiruko bigiye kubafasha guhindura imibereho.

Muhawenimana Claudine, umwe batishoboye wafashijwe n’urugerero ruciye ingando, yagize ati: “Nge nta nzu nagiraga niberaga nko mu gisambu kuko narebaga hanze mu gihe ndi mu nzu nijoro, ariko abasore bari ku rugerero banyubakiye inzu, ubwiherero, akarima k’igikoni ndetse basiga banguriye n’intama ubu ndizera ko nzagera ubwo nyikuraho inka.

Ndashimira ahubwo Leta yatekereje kugarura itorero ikariha umwimerere mu gihe Leta zo hambere zagendaga zigisha urubyiruko inzangano”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yasabye uru rubyiruko guha agaciro imihigo inyuranye ruba rwiyemeje, kuko ari igihango bagiranye n’igihugu cyabo.

Yagize ati: “Aba bana rero nibumve ko ibyo bahigiye igihugu ari nk’igihango, burya aho kugira ngo uhigire igihugu ibyo mutazahigura mwabireka, ibi bikubiyemo nanone kwigishwa umuco w’ubunyangamugayo no gukunda igihugu kuko ariya marorerwa ya Jenoside yakuruwe n’ubugwari”.

Uru rubyiruko rwahize kubaka inzu 20 z’imiryango itishoboye, ubwiherero 20, guhanga umuhanda w’ibirometero 6 ugana ku ishuri ribanza rya Kirehe kimwe no guhangana n’ikibazo k’imirire mibi ahanini iterwa n’imyumvire mibi.

Kugeza ubu mu gihugu hose hamaze gutozwa Intore zisaga ibihumbi 347, zigiye kwiyongeraho uru rubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando rugera ku 8265 muri uyu mwaka mu gihugu hose.

Intore ziri ku rugerero zitwaye amabuye yo kubakira abatishoboye (Foto Ngaboyahizi P).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.