Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Burera: Ubuyobozi burashima abaturage uko bakomeje kwitwara mu bihe byo kwibuka

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 13, 2018

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence ashima imyitwarire ikomeje kuranga abaturage b’ako karere muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba baturage bakaba basabwa kubahiriza gahunda zashyizweho zigamije kubafasha guhangana n’ikibi haba mbere y’icyunamo, mu cyunamo, mu gihe k’iminsi 100 yo kwibuka no mu bindi bihe muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence usanga abaturage bamaze guhindura imyumvire

Ibyo Uwambajemariya abitangaje nyuma y’aho imwe mu miryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagiye igaragaza ko akenshi muri ibyo bihe hari abagikoreshwa n’ingengabitekerezo bagahohotera abarokotse bakanabangiriza imitungo.

Uwambajemariya atangaza ko nta myitwarire idasanzwe igaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside n’indi igamije guhakana no gupfobya Jenoside kugeza ubu yigeze igaragara mu baturage muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, bikaba byaragizwemo uruhare na gahunda ndetse n’ingamba zagiye zishyirwamo mu gutegura abaturage.

Ikindi ashimangira ni uko imyumvire y’abaturage igenda izamuka bakaba bamaze gusobanukirwa ko inshingano zo kwibuka atari iz’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gusa ariko bakamenya ko kwibuka ari n’umwanya mwiza wo kumenyesha abapfobya ko badashobora kwihanganirwa na rimwe.

Ahereye ku myiteguro y’ibikorwa byagenwe n’Akarere ka Burera mbere yo kwinjira mu cyunamo, Uwambajemariya avuga ko hashyizweho gahunda yo gusura abarokotse Jenoside bagahumurizwa, kureba uburyo bwo kubateza imbere kandi Abanyaburera muri rusange babashije kwegerwa bagaragarizwa uko bagomba kwitwara mu cyunamo no mu bindi bihe n’amagambo adakwiye kubaranga.

Avuga ko hanakozwe inama z’umutekano zaguye n’izitaguye kuva ku karere kugera ku rwego rw’umudugudu kugira ngo hakazwe umutekano w’abaturage.

Uwambajemariya kandi avuga ko hanabaye amahugurwa ku rubyiruko yo kurufasha gutanga ibiganiro mu gihe k’icyunamo aho abagera kuri 3 muri buri mudugudu bayitabiriye.

Yongeraho ko mu minsi 7 y’icyumweru k’icyunamo hari harimo gahunda yo gukomeza gusura imiryango y’abarokotse Jenoside iri mu karere ka Burera, hakabamo kureba uburyo ibiganiro bitangwamo no guhanahana amakuru ku bibazo bigenda bigaragara.

Nk’uko akomeza agaragaza gahunda zateganyijwe nyuma y’icyunamo mu gihe kingana n’iminsi 100 yo kwibuka, Uwambajemariya avuga ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza gukurikirana uko ibigo bitandukanye (iby’amashuri, ibigo nderabuzima, ibitaro n’ibindi byigenga) bizagenda byibuka, hakazabamo gusura inzibutso za Jenoside ziri hanze y’Akarere ka Burera mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’Imvaho Nshya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abanyeshuri barangije kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) Nsengiyumva Fidele yavuze ko mu bibazo by’ingutu bikibangamiye abarokotse Jenoside bishingiye no ku ngengabitekerezo. Agira ati: Ubu turimo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi uko imyaka ishira indi igataha, turacyabona abarokotse bagihohoterwa, imitungo yabo ikangizwa, bamwe na bamwe bakicwa aho kugira ngo bigabanuke Abanyarwanda biyunge ahubwo ibyo bikoyongera ndetse n’ingengabitekerezo ikaba itabashiramo, tukifuza ko inzego zitandukanye zatanga umusanzu mu kubikemura”.