Burera: Polisi yafashe amapaki 60 y’amashashi ya pulasitiki

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 27, 2017

Polisi mu karere ka Burera yafashe imodoka ipakiyemo amapaki 60 y’amashashi ya pulasitiki yinjizwaga mu gihugu, igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2017.

Ayo mashashi yari mu modoka ifite nomero za pulake RAD 870 M. Yari ahishwe mu bindi bicuruzwa bibuzanyijwe mu Rwanda birimo inzoga yitwa Blue Sky itemewe mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko ayo mashashi yafatiwe mu kagari ka Nyamabuye, mu murenge wa Kagogo n’Umutwe wa Polisi ushinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) nyuma y’aho abayapakiraga mu modoka bayambukije Ikiyaga cya Burera.

Yavuze ko imodoka yari ipakiyemo ayo mashashi yafashwe ahagana saa kenda zo ku gicamunsi cy’uwo munsi; kandi ko muri iyo modoka harimo amapaki 60 ya Blue Sky.

Abantu babiri babifatanywe barafunzwe. Amashashi ya  pulasitiki yabuzanyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2008.

IP Gasasira yibukije ko amashashi ya pulasitiki yangiza ibidukikije; bityo asaba buri wese kwirinda kuyinjiza mu gihugu, kuyacuruza no kuyakoresha.

Mu mezi abiri ashize Polisi mu karere ka Burera yafatanye abantu bane amashashi ya pulasitiki ihihumbi 24 barimo kuyinjiza mu gihugu bayakuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Na none muri Gashyantare uyu mwaka, Polisi mu karere ka Gicumbi yafashe amakarito 60 yayo. Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kurengera no kubungabunga ibidukikije (REMA) bafashe amakarito 2 175 y’amashashi ya pulasitike.

Umuntu ugurisha amashashi ya pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000) nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 433 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese ukoresha ishashi ikozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo shashi. Iyo habaye isubiracyaha, igihano kikuba kabiri (2).

Mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe gukumira no kurwanya ibyaha byo kwangiza ibidukikije (Environmental Protection Unit). Na none Polisi n’izindi nzego zirimo iza Leta n’izikorera basinye amasezerano y’ubufatanye mu kubirengera.