Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Burera: Munyaneza yaretse ibiyobyabwenge asaba abanyeshuri bagenzi be kubyirinda

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 14-05-2018 saa 08:36:32
Munyaneza Sylvestre, asaba abanyeshuri bagenzi be kwirinda ibiyobyabwenge nk'uwamenye ububi bwabyo (Foto Samuel M)

Munyaneza Sylvestre, ni umunyeshuri ku rwunge rw’amashuri rwa Gitare II, mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera, atanga ubuhamya bw’ukuntu kunywa ibiyobyabwenge by’inzoga guhera ari mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye byari bitumye asigara inyuma mu myigire n’iterambere kuri ubu akaba yarabiretse ageze mu mwaka wa gatanu w’indimi n’ubuvanganzo, agasaba abanyeshuri bagenzi be kwirinda kwishora mu nzoga n’ibiyobyabwenge kuko bidindiza ubikoresha.

Munyaneza Sylvestre, asaba abanyeshuri bagenzi be kwirinda ibiyobyabwenge nk’uwamenye ububi bwabyo (Foto Samuel M)

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Munyaneza w’imyaka 19 y’amavuko avuga ko yabyirutse akunda kunywa inzoga cyane akajya anazipima mu tubari, yagera ku ishuri akagendera mu bigare bya bagenzi be bazikundaga akazinywa bigatuma rimwe na rimwe amasaha yo kujya ku ishuri amucika ntageyo.

Avuga ko rimwe na rimwe yajyaga ku ishuri yanyoye inzoga bikabangamira bagenzi be mu ishuri bakamusohora hanze.

Ati “Hari ubwo nazaga ku ishuri nanyoye inzoga ugasanga abanyeshuri ndababanganiye cyane n’abarimu bakansohora ngo ninge hanze; ndibuka hari n’ubwo nigeze kuzinywa noneho ndasinda basanga ndi ahantu zananije cyane ntabasha ubugenda. Zari inzoga za Sky, na za Chief n’izindi nzoga zo mu Bugande nk’izo ziba inaha”.

Mu nzira yo kureka ibiyobyabwenge, Munyaneza avuga ko yayifashijwemo na bagenzi be bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyeshuri barwanya ibiyobyabwenge (Anti-Drugs) birimo na Kanyanga ivugwa cyane mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda ku Cyanika mu karere ka Burera.

Ati “Baramfashe bagenda banyigisha ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibyiza byo kutanywa inzoga. Nakundaga kujya muri Club cyane nkitabira na bo bakambwira uburyo inzoga nta kiza cyayo, mbese nta terambere yangezaho. Nza kuzireka gake gake nubwo bitari byoroshye ariko naje kubigeraho, mu ishuri nkumva ndiga nta kibazo n’ubu gutsinda ndatsinda neza.

Ubu nsinda mu kigero kirenga cya 60%, mbere nari ndi hasi cyane nko kuri 45%; ubu nta kibazo ibintu byo kunywa inzoga nabivuyemo, ubu nkora gahunda zange neza no mu kiruhuko hari ubwo nkorera amafaranga none ubu mfite igare nkoresha mu kiruhuko.

Hari inama agira bagenzi be b’abanyeshuri bakinywa inzoga n’abatarakoresha ibiyobyabwenge muri rusange.

Ati “Inama nagira abantu bakibirimo ni ukubireka, bakumva ko inzoga atari ikintu cyamugeza ku iterambere ngo agiteho umwanya. Akiga agafata, akamenya ko ari ukwiga agakomeza amasomo ye nta kibazo.

Icyo gihe nazinyoye natakaje byinshi, nataga amasomo nkajya kunywa inzoga abandi basigaye biga, sinabashije kubimenya ibyo bize icyo gihe. Hari na bamwe nahemukiye wenda kuko nabaga nanyoye inzoga zinkoresha kandi bitesha agaciro”.

Ubuhamya bwa Munyaneza bushimangirwa na Harerimana Felix, umurezi kuri iki kigo akaba n’ukurikiranira hafi ishyirahamwe rirwanya ibiyobyabwenge mu Rwunge rw’amashuri rwa Gitare.

Ati “Hari n’abandi biganaga barangije, bigaga rimwe na rimwe; twabonaga kubirukana atari cyo gisubizo, turavuga tuti reka tube inshuti n’abana, kwirukana umwana si cyo gisubizo nitubareka bakagenda bazagenda burundu ntibazagaruka ku ishuri.

Twagiye inama n’abandi barimu n’abakozi n’abayobozi muri rusange, tuti reka tubegere, tube inshuti na bo dukomeze tubereke ibibi byo kunywa izo nzoga; tugira amahirwe n’Ishyirahamwe rya Anti-Drug riraza n’abapolisi babidufashijemo dutangira kubigisha, tukababa hafi; buri ku wa Kane tuba dufite Club, ku wa Kane wundi tugasenga tukabereka ko kunywa inzoga ari n’icyaha nabyo bikadufasha barahinduka, n’uyu mwana Munyaneza yahindutse muri abo”.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Kagogo, Nsengamungu Sabin yavuze ko mu buryo bafasha kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri, cyane nk’umurenge ukora ku mupaka, bafata umwanya bakajya kureba uko mu mashuri bashishikariza abana kubyirinda, bakabereka ububi bwabyo ku buryo buri gihembwe bagera mu bigo kandi n’umuntu ugaragaye akoresha umwana muri izo nzira agahanwa.

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.