Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Burera: Mu myaka 25 igihugu kibohowe akarere gakataje mu iterambere

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 08-07-2019 saa 17:27:29
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence, ubwo yafataga ijambo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasuye abaturage

Ubuyobozi n’abaturage b’Akarere ka Burera bavuga ko kuva mu 1992 aho Ingabo zahoze ari za RPA-Inkotanyi zigereye mu karere kabo, batangiye gusogongera ku byiza byo kwibohora no kwisanzura.

Akarere ka Burera gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, kagizwe n’imirenge 17, utugari 69 imidugudu 571 ituwe n’abaturage 336 582 ku bucucike bw’ababarirwa kuri 541.8 kuri kirometero kare.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence, avuga ko aka Karere nyuma y’uko Igihugu kibohoye ingoyi y’igitugu, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bikorwa by’iterambere byazamutse cyane, abaturage na bo bagira ubwisanzure.

Yagize ati: “Kugeza ubu Akarere kacu nyuma yo kwibohora kateye imbere kuko imirimo izamura abaturage ishingiye ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ibihingwa byiganje ni ibirayi, ibigori, ibishyimbo, ndetse n’ingano. Abahinzi basigaye bahinga kinyamwuga, mu gihe hano muri kano gace umuntu yahingaga ibigori.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence, ubwo yafataga ijambo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasuye abaturage

Mu Burezi, muri buri murenge hubatswe ibyumba by’amashuri abanza n’ayisumbuye ay’imyuga, amenshi yubatswe mu mirenge ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda.

Akarere ka Burera gafite na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherere i Butaro ikaba ari imwe mu z’ikitegererezo u Rwanda rwungutse muri uyu mwaka wa 2019.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kaminuza y’Ubuvuzi y’Ikitegererezo (UGHE) i Burera mu ntangiriro z’uyu mwaka

Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Burera ifite Mine ya Gifurwe mu Murenge wa Rugengabali, Mine ya Bugarama muri Kagogo, Mine ya Karenda/Ruhunde.

Ibigo by’imari, hari Imirenge SACCO 17, Umwarimu SACCO 1, Banki z’Ubucuruzi 3, amasoko ya kijyambere 10 arimo n’iryambukiranya imipaka rya Cyanika.

Isoko ryambukiranya umupaka rya Cyanika mu Karere ka Burera

Akarere gafite ahantu nyaburanga harimo ibirunga, ibiyaga bya Burera na Ruhondo, Igishanga cy’Urugezi, habarizwa n’inyoni zizwi ku izina ry’Incenceberi, asaba abashoramari kuhayoboka bakubaka amacumbi n’amahoteri kuko azabona isoko ryagutse.

Amashanyarazi amaze gukwira mu mirenge yose

Ubu Akarere ka Burera gafite umuriro w’amashanyarazi, cyane ko abaturage babonaga insinga zinyura hejuru yabo, kandi urugomero ruyakwiza mu Rwanda, ruvana amazi mu gishanga cy’Urugezi, akajya gukoresha imashini ku rugomero rwa Ntaruka.

Meya Uwambajemariya yagize ati: “Kugeza ubu ikintu dushimira Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ni uko twavuye mu icuraburundi tugasubizwa agaciro kacu kuko ni twe soko y’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda. Uva mu gishanga cy’urugezi ariko twamaze imyaka isaga 40 tubona insinga z’amashanyarazi zinyura hejuru y’amazu y’abaturage, ubu rero tumaze kugera ku ngo 24,136 zifite amashanyarazi ni ukuvuga 30,7%.”

Aka karere gafite umuhigo wo kwegereza amashanyarazi ibigo 13 byo mu mirenge ya Rwerere, Ruhunde, Nemba na Cyeru.

Akarere kahize ko mu mwaka wa 2018/2019 kagombaga kongera ingo zifite amashanyarazi yo ku muyoboro w’Igihugu (on-grid) zikagera ku 5,049, n’izifite adakururwa ku muyoboro w’Igihugu zikagera kuri 585 mu mirenge yose.

Kuri ubu ingo zifite amazi meza (bavoma byibuze muri metero 500) ni 66,368/78,449 ni ukuvuga 84,6%.

Ibiro by’imirenge 15 kuri 17 (88.2 %) n’ibiro by’utugari 48 kuri 69 (%) bifite amashanyarazi. Ibigo by’amashuri 95 ku 137 (69.3%) n’ibigo nderabuzima 18 kuri 19 (94.7%) bifite amashanyarazi.

Abaturage ntibakinywa amazi y’ibishanga

Aka karere kishimira ko abaturage batakinywa amazi y’ibirohwa, aho ngo gateganya kubaka imiyoboro ya Ruhunde-Rushara wa kirometero 62 aho imirimo igeze kuri 41% by’igice cyambere cya km 19.6.

Imirimo yo gusana umuyoboro wa Bushenya-Mudugali wa kirometero 25 yararangiye 100%, hari na gahunda yo kongera ubushobozi umuyoboro wa Nganzo-Gatebe wa kirometero 23.

Kugeza ubu ibiro by’imirenge 7 kuri 17 (41.1%), ibiro by’utugari 2 / 69 (2.8%) bifite amazi, ibigo by’amashuri 85 ku 137 (62%) n’ibigo nderabuzima 19 kuri 19 (100.%) byagejejweho amazi meza.

Abaturage bamenye ibyiza byo gutura mu mudugudu

Kubera imiyoborere myiza, Akarere ka Burera kamaze gukundisha abaturage ibyiza byo gutura mu midugudu, ibintu ngo bitajyaga bihabwa agaciro mbere yo kwibohora.

Yagize ati: “Abaturage bo mu birwa ni abantu basa n’aho biberaga mu kindi gihugu, bakarwarirayo bakaremba ntibagire gikurikirana ariko kuri ubu twabatuje mu midugudu y’ikitegererezo, aho imiryango igera kuri 76 yakuwe mu birwa. Mu mdugudu wa Butaro hubatswemo amazu 15 yatujwemo imiryango 60, i Ruhunde hubatswe amazu 5 yatujwemo imiryango 20.”

Muri rusange imidugudu 34 imaze gutuzwamo imiryango igera ku 17,453.

Mu bijyanye no koroshya imigenderanire n’ubuhahirane, hakozwe imihanda y’igitaka y’ibirometero 220.3. Muri gahunda ya VUP na ho hakozwe ibiromtero153.7 ndetse ibirometero 93 by’imihanda mishya muri uyu mwaka bigeze ku kigero cya 37%.

Ingendo zo mu mazi zarorohejwe mu Kiyaga cya Burera

Mu byerekeranye n’ingendo z’amazi naho ubuzima bwaroroshye nk’uko n’abaturage babyivugira.

Nsabimana Telesphole wo mu Murenge wa Gatebe yagize ati: “Kuri ubu mu Kiyaga cya Burera hari ubwato bwiza cyane butwambutsa, mu gihe mbere yo kwibohora kw’Abanyarwanda twarohamaga Leta irebera. Ariko nyuma y’aho ingabo zahoze ari za FPR-Inkotanyi zibohoreye u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda zaduhaye ubwato ku buryo nta muntu ukirohama.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burifuriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, umuryango we n’Ingabo z’u Rwanda umunsi mwiza wo kwibohora ku nshuro ya 25, bukaboneraho no guha icyubahiro abatakaje batakaje ubuzima bwabo mu gihe cyo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro rya Rusarabuye riherereye hafi n’Umupaka w’u Rwanda na Uganda

Ivuriro ry’Ingoboka rya Mudugali

Burera Beach Hotel, imwe muri Hoteri zakira abagenderera Akarere ka Burera

Burera Beach Hotel, imwe muri Hoteri zakira abagenderera Akarere ka Burera

Wisdom School rimwe mu mashuri yubatswe

Hoteli MONTANA ni imwe muri hoteri ziboneka mu karere ka Burera

Abaturage bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kuhira mu mabanga y’imisozi

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.