Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Burera: Mu kigo CEPEM/Rugarama nta munyeshuri n’umwe urara mu nzitiramibu

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya May 10, 2018

Mu gihe u Rwanda ruri mu bukangurambaga bwo kurandura icyorezo cya malariya gihangayikishije Isi kikanahitana ubuzima bwa bamwe, mu karere ka Burera mu kigo kigenga k’imyuga cya CEPEM giherereye mu murenge wa Rugarama nta munyeshuri n’umwe urara mu nzitiramibu ku mpamvu bavuga ko nta malariya iba muri ako karere kandi Minisiteri y’Ubuzima isaba buri Munyarwanda kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti buri joro mu rwego rwo kwikingira kurumwa n’umubu utera malariya.

Inzitiramubu iteye umuti ifasha mu kurinda malariya (Foto Imvaho Nshya)

Ubwo Imvaho Nshya yageraga muri iki kigo, yasanze aho abanyeshuri barara, baba abakobwa 87 n’abahungu 105 nta numwe urara mu nzitiramibu, bakaniyemerera ko nta mpamvu yo kuyiraramo kuko nta n’umwe barumva waharwariye malariya.

Bavuga ko no mu bikoresho batumwa mu gihe cyo gutangira umwaka wa kane kuri icyo kigo nta nzitiramibu iba mu byo basabwa kwitwaza, mu bikoresho by’aho baryama.

Kwizera Hassan ni umunyeshuri uhagarariye abandi mu kigo CEPEM, agira ati “Hano haba ikirere gikonja cyane, kandi ahantu hakonja nta mibu ihaba. Inzitiramibu nta bwo bayidutuma kandi impamvu ni uko nta n’umunyeshuri tujya turwaza warwaye malariya”.

Nsengiyumva Dennis, ushinzwe ubuzima bw’umunyeshuri umunsi ku wundi (Animateur), yagize ati “Hano ubusanzwe nta malariya ihaba. Wenda kuba nta murwayi wa malariya turagira ariko nka Minisiteri y’Ubuzima ntiwayibwira ngo nta malariya ihaba.

Ubundi inzitiramibu mu mwaka ushize twari tuzifite twaraziguriye, ariko nk’uko abana bakubwira ko nta malariya ntibazihaye agaciro; zifatwa nabi ku banyeshuri bamwe, hari n’abazitahanye noneho kuko abagera nko kuri 90% y’abana biga hano ni abo mu turere two mu Burasirazuba, barazitahanye ugira ngo bazazigarura bazisiga mu rugo iwabo.

Gusa yijeje ko mu byo basanzwe batuma abana mbere yo gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka bazajya bibuka no kubatuma inzitiramibu kugira ngo hatazagira n’uramuka arwaye malariya batarabyirinze mbere.

Intumwa za Minisiteri y’Uburezi nazo ziri mu karere ka Burera mu bukangurambaga bw’ikiciro cya kabiri, zasabye umuyobozi w’iki kigo Mutwarasuku Etienne ko mu byo bazashyiramo ingufu ari uko buri mwana agira inzitiramibu ikoranye umuti kandi akibutswa kuyiraramo buri joro.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga kandi ko hari na gahunda yo kuzubaka aho umwana urwaye yarwarira (infirmerie) kugira ngo bibafashe kumwitaho atarwariye aho abandi barara bityo mu gihe umwana urwaye indwara yakwanduza bagenzi be bikoroha kwirinda ariko akitabwaho ari aho yisanzuye.