Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Burera: Kirabiranya imaze kuba amateka mu Murenge wa Kagogo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 07-05-2019 saa 09:22:31
Kuri ubu abahinzi b'urutoki muri Kagogo bishimira ko bahawe insina za kijyambere(foto Ngaboyabahizi Protais).

Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera barishimira ko nyuma y’imyaka isaga 15 indwara ya Kirabiranya ibaciye ku rutoki, ubu bongeye kuzanzamuka, kuri ubu ngo bakaba basigaranye ikibazo cy’isoko ry’umusaruro wabo.

Iyi kirabiranya ,abaturage bavuga ko yatangiye mu ntoki z’abanyakagogo mu mwaka wa 2000, ngo igeze muri 2010, imaraho, nk’uko Dusingizimana Philimine umwe mu bahinzi b’urutoki abivuga.

Yagize ati: “Kirabiranya iyo itangiye gufata urutoki rwawe usanga urutoki rwose rwabaye umuhondo, ku buryo nko mu nsina ibihumbi bibiri ugasanga hasigayemo imibyare nk’ijana , aha rero mu myaka 17, nta gitoki, twishimira ko abajyanama b’ubuhinzi badufashije tukabasha kuyirwanya, turandura insina zirwaye no gutera iz’indobanure”.

Uyu muhinzi akomeza avuga ko ngo kugira ngo iyi kirabiranya icike habayemo imbaraga z’abaterankunga banyuranye, bituma iyi ndwara igenda burundu.

Yagize ati: “Iki kibazo cyahagurukije ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Burera, RAB yaduhaye amahugurwa; ndetse n’ingabo z’u Rwanda, baza kuduha umuganda wo kuvugurura urutoki, baduha n’imbuto nziza y’indobanure none kuri ubu nsigaye nibura nsarura ibitoki bifite agaciro k’ibihumbi mirongo itanu mu cyumweru, ariko nanone dukeneye isoko, kuko turacyahendwa ku bitoki”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, Butoyi Louis, avuga ko ubuhinzi bw’urutoki, ari kimwe mu bihingwa bifitiye abaturage akamaro kubera muri kariya gace ruhera cyane.

Yagize ati: “Ni by koko kirabiranya muri kano gace ubona kera urutoki, muri uyu murenge rwose kirabiranya yaraje itsema urutoki, ariko binyujijwe mu bukangurambaga, ndetse n’inzego zose bireba nakubwira ko ubu yashize ariko ntabwo abahinzi bakwiye kwirara, ahubwo birakwiye ko bakomeza kujya bagenzura insina zabo, bagakorana n’abagoronome; kugira ngo bace burundu iyi kirabiranya, batera imbuto y’urutoki bizera inkomoko ko ari nzima”.

Ku bijyanye n’isoko, uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko mu ngengo y’imari ya 2019-2020 bazaba bamaze kubaka ikusanyirizo ku muhanda Musanze–Cyanika, aho bazajya bagurishiriza ibitoki byabo.

Mu mihigo y’akarere ka Burera muri uyu mwaka, harimo gutera urutoki ku buso bungana na hegitari 40, abahinzi barwo b’i Kagogo bishimira ko bahawe imibyare y’ubwoko butandukanye ibiri kubafasha gusohoka mu bukene bari baratewe na Kirabiranya.

Kugeza ubu ubuso bungana na hegitari 20 ni bwo bumaze guterwaho imibyare mishya y’insina zo mu bwoko bwa fiya, mu murenge wa Kagogo nyuma yo guhashya indwara ya Kirabiranya yari yaratsembye urutoki.

Kuri ubu abahinzi b’urutoki muri Kagogo bishimira ko bahawe insina za kijyambere (foto Ngaboyabahizi Protais).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.