Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Burera: Hamaze kubakwa amavuriro y’ingoboka 40 afasha abaremberaga mu ngo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 12-12-2018 saa 08:36:53
Burera: Hamaze kubakwa amavuriro y’ingoboka 40 afasha abaremberaga mu ngo

Abaturage bo mu Karere ka Burera barishimira amavuriro y’ingoboka (Poste de Santé) agera kuri 40 amaze gukwirakwizwa muri aka karere, aho bigiye kubafasha kubona serivise z’ubuvuzi zibegereye.

Abaturage bo mu Kagari ka Mudugari, mu Murenge wa Bungwe hamwe mu hubatswe Ivuriro ry’ingoboka rizaha serivisi abaturage basaba ibihumbi 10, bavuga ko baruhutse ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza.

Mukandoli Jeanine ni umwe mu babyeyi babihamya. Yagize ati: « Iri vuriro twegerejwe rije kudufasha kubona serivisi z’ubuvuzi hano hafi, rimwe na rimwe hari bamwe muri twe bafatwaga n’indwara bakumva ko ari ibintu byoroheje bakigumira mu ngo zabo nyuma bakaremba, ariko kuri ubu ivuriro riratwegereye nta wuzongera kwinubira kujya kwa muganga ngo nikure ».

Mukandoli akomeza avuga ko ababyeyi na bo bazajya babyarira hafi. Yagize ati : « Twafatwaga n’inda, muri iyi misozi utabona abagabo bo kuguheka cyangwa se ngo ubone aya moto, ukabyarira mu rugo, hari abemeraga bagakora urugendo rw’amasaha 2, byari ibintu bitatworoheye, ariko iri vuriro ubwo ritwegereye, umuntu azajya afatwa n’igise aze yiryamire hano ahabyarire neza, nakongeraho ko ahubwo iri vuriro rije no gutuma twizigamira kuko ayo twakoreshaga duteze moto tuzajya tuyakoresha ibindi ».

Akomeza avuga ko hari ubwo byabayoberaga bakambuka muri Uganda kwivuza muri magendu kubera gutinya ingendo ndende zo kugera ku bigo nderabuzima, dore ko bahana imbibi n’iki gihugu.

Nyuma yo kubona ko begerejwe amavuriro, ingamba bafashe zirimo gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza kandi bakirinda kurembera mu ngo.

Burera: Hamaze kubakwa amavuriro y’ingoboka 40 afasha abaremberaga mu ngo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Bungwe gutaha rimwe mu mavuriro y’ingoboka, yavuze ko aya mavuriro akwiye gutanga serivisi inoze ku baturage, kandi agashyirwamo ibikoresho byose nkenerwa.

Yagize ati: « Icya mbere ni uko aya mavuriro ashyirwamo ibikoresho bya ngombwa nko muri utu turere twa Burera na Gicumbi, nkaba nsaba rero aba baturage gukomeza bakitabirira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kandi bakazibukira kwivuza magendu, kuko hari ubwo kwivuza muri ubwo buryo bikurura n’izindi ndwara ».

Mu Karere ka Burera hamaze kubakwa amavuriro y’ingoboka agera kuri 40. Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ngo mu byumweru 3 biri imbere n’andi 9 asigaye azaba yuzuye ndetse atanga serivisi ku baturage.

 

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.