Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Burera: Hafunguwe ikigo kizafasha urubyiruko gukora siporo zitandukanye

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 26-03-2018 saa 07:29:50
Myasiro Jean Marie Vianney wegukanye isiganwa ryabereye i Burera

Umuryango Gasore Serge Foundation wafunguye ikigo cy’urubyiruko “Sports Training and Recreation  Center” mu murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru kizafasha urubyiruko gukora siporo n’imyidagaduro.

Myasiro Jean Marie Vianney wegukanye isiganwa ryabereye i Burera

Mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iki kigo, cyabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018, Uwamahoro Innocente ushinzwe guhuza ibikorwa by’uyu muryango n’izindi nzego yatangaje ko bahisemo gufungura iki kigo muri Burera bitewe n’uko ari Akarere babona gateye neza kazafasha urubyiruko gukora neza siporo.

Yagize ati: “Burera, ni Akarere twishimiye gukoreramo kubera ko ari Akarere k’imisozi n’ikirere kiza mu bijyanye na siporo, ni muri urwo rwego uyu munsi twafunguyeyo ikigo cy’urubyiruko kizajya gihuza ibikorwa bya siporo bitandukanye”.

Avuga ko bifuza ko iki kigo cyazagirira akamaro kanini abana n’urubyiruko, by’umwihariko mu kugaragaza ko hari icyo bashoboye no kuzamura impano zabo.

Ati: “Turifuza ko iki kigo dufunguye cyazagera kure hashoboka, kikazaba ikigo gifasha abana kugaragaza impano zabo nk’abana bari hano mu karere k’amakoro badafite umuntu ubavugira ngo bagaragaze ko hari ikintu runaka bashoboye cyangwa hari impano bafite muri rusange”.

Uwamahoro Innocente yemeza ko iki kigo kizafasha urubyiruko gukora siporo zirimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Handball, Athletisme n’imbyino za Kinyarwanda, hazabamo n’abagore bahigira kuboha, gusuka no kudoda ndetse n’ibindi bishobora guteza abantu imbere.

Mu muhango wo gufungura iki kigo habaye kandi isiganwa “Burera Race Road”, mu kwiruka ahareshya na kilometero 10, Myasiro JMV ni we wabaye uwa mbere mu bakuru akoresheje iminota 25 n’amasegonda 38 naho mu bakobwa, aba Yankurije Marthe (31’35”).

Uyu muryango wa “Gasore Serge Foundation” washinzwe na Gasore Serge usanzwe ukorera mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, basanzwe bagira ibikorwa birimo bya siporo n’imyidagaduro, ubujyanama ku ihungabana, ubuvuzi, ubworozi n’ibindi, byose bikaba bigamije kurengera abafite ibibazo bitandukanye.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.