Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Burera: Gusoma Ikinyarwanda byazamuye uruhare rw’abagabo mu burezi bw’abana

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 5, 2018

Mu gihe usanga hari bamwe mu bagabo bagifite imyumvire mike ku ruhare rwabo mu burezi bw’abana babo baha mu gukurikirana uko abana biga ku ishuri no kumenya ibyo biga igihe bageze mu rugo, bamwe mu bagabo bo mu karere ka Burera, mu murenge wa Rugarama bahamya ko kwicarana n’abana mu ngo bakabasubirishamo ibyo biga babyumvise neza kandi bitanga umusaruro mu burezi bw’abana.

Nsekerabanzi Adrien, umwe mu babyeyi bafite abana bitabira isomero ry’abana ku ishuri ribanza rya Gafumba (Foto Samuel M)

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya ku ruhare rwabo mu gukurikirana uburezi bw’umwana mu rugo no ku ishuri, bavuga ko mbere bumvaga ko gushakira umwana ibikoresho bihagije ariko byaje guhinduka ahanini byaturutse ku bukangurambaga bw’amasomero y’abana ku midugudu aho ababyeyi b’abagabo n’abagore b’abakangurambaga mu gusoma bafasha abana bo muri uwo mudugudu gusoma neza Ikinyarwanda bigatuma barushaho gusabana n’abana babo.

Nkurunziza Fabien, ni umugabo w’umukangurambaga mu gusoma Ikinyarwanda mu mudugudu wa Rutamba, mu kagari ka Gafumba ari naho hari ishuri ribanza abana bahuriraho ku mugoroba wo gusoma inkuru z’abana z’Ikinyarwanda.

Avuga ko mbere umwana yashakaga kubwira se ibyo bize bikarangira atabyitayeho ariko aho we na bagenzi be batangiriye kujya aho abana basomera kugira ngo barebe urwego bagezeho mu byo biga byatumye umugabo ahindura imyumvire agafasha umwana igihe avuye ku ishuri gusubiramo ibyo yize akamenya niba na byo abyumva nk’uko yamubonye asoma neza Ikinyarwanda.

Ati “Mbere umugabo yumvaga nta rundi ruhare ku mwana, ko umwana ari uwa nyina ariko aho tubishyiriyemo imbaraga ubu abana basigaye batwisanzuraho, kuko mbere umwana yazaga kukubwira ibyo yize ukumva nta cyo bikubwiye ukamubwira ngo genda bagutume ariko ubu umubyeyi we ntiyapfa guha umwana imirimo yamubuza kujya ku ishuri ngo mbyemere ndetse n’abandi bagabo twagiye tuganira imyumvire yagiye ihinduka.

Inama nagira abandi bagabo ni ukwegera abana, kuko rimwe na rimwe imyumvire y’abagabo yari ukumva ko umwana ibyo akenera byose bireba nyina. Begere abana, abazi gusoma bakabibigisha igihe batashye nimugoroba ndetse n’abatazi gusoma hari byinshi bafasha abana cyane cyane kubashakira ibikoresho by’ishuri ndeste mu gihe afite undi mwana mukuru ubizi amusabe kumwegera kugira ngo umwana arusheho kuzamuka neza.”

Nsekerabanzi Adrien agira ati “Abagabo basaga n’abari baratereranye abagore mu ruhare rw’uburezi ku bana. Abana mbashakira ibikoresho by’ishuri, mbakurikirana ko bajya ku ishuri, nkamenya uko bataha, ndetse nkagerageza no kubasura aho biga. Ubundi nkatwe b’ababyeyi ni twe tugomba gufata iya mbere mu gukangurira abana bacu kugana ishuri.”

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gafumba, Mujawamariya Jaqueline, ahamya ko kuva mu 2016 abana batangiye kwitabira iryo somero byazamuye imitsindire y’abana mu ishuri, binatuma abana 14 bari barataye ishuri bamenyekanisha impamvu yabiteye bamwe barigarukamo.

Ati “Bamwe ni imibereho mibi yo mu rugo yari yaratumye bata ishuri, abandi ari ya myumvire y’ababyeyi ariko bumvise ko mu burezi harimo gahunda ko abana bagomba gukomeza kwihugura, abatabashije kuza bakavuga bati reka tubyaze umusaruro ariya mahirwe y’isomero; noneho nza kubwira abakangurambaga ngo banyandikire abana barimo bataye ishuri, turaribakundisha n’ababyeyi babo, tubasaba ko bagaruka cyane ko babonaga ko hari ikinyuranyo hagati yabo n’abandi bana bakiri mu ishuri.”

Umuhuzabikorwa w’ababyeyi bafasha abana gusoma Ikinyarwanda mu murenge wa Rugarama, Manishimwe Patience, avuga ko gahunda y’amasomero yatumye ababyeyi bakangukira kwita ku bana babo bakanabasura ku ishuri aho biga.

Ati “Abana basigaye bakunda amasomo; niba umwana bamutije igitabo yagera mu rugo agatangira kukigusomera bituma umubyeyi amubaza ati ‘Ese mu ishuri mwize ibiki?’ byafashije ababyeyi kwegerana n’abana mu ngo zabo.

Ihuriro ritaraza, abitaga ku bana bari kake none ubu ababyeyi duhura haba mu mugoroba w’ababyeyi, mu bimina, mu gikoni cy’umudugudu, tukagenda tubigisha tunabakangurira kumva uruhare rwabo mu burezi b’umwana. Tugira umuganda wo gusoma.”

Mu bukangurambaga bwo gusoma Ikinyarwanda bukorwa mu mirenge yose igize Akarere ka Burera kimwe n’ahandi mu gihugu Umuryango wita ku bana Save the Children wagejeje ibitabo byo gusoma, muri gahunda ya “Mureke Dusome”, ababyeyi n’abana biga n’abatiga mu mudugudu umwe bahurira hamwe bakigisha abana uko basoma neza Ikinyarwanda mu ijwi riranguruye nyuma abana na bo bagasubiramo mu buryo bubatoza gusoma badategwa bikanabakundisha umuco wo gusoma igihe cyose bavuye ku ishuri bari kumwe n’ababyeyi babo.

Minisiteri y’Uburezi ntihwema kwibutsa abafite uruhare mu burezi baba abarezi ku bigo, ababyeyi ndetse n’abana ubwabo ko ireme ry’uburezi ryifuzwa rizarusho kugerwaho mu gihe buri wese afashe uburezi bw’umwana mu nshingano ze akumva ko umwana adakwiye guharirwa mwarimu we gusa, ahubwo no mu ngo hatangirwa uburezi bwunganira uruhare rwa mwarimu ku ishuri.