Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Burera: Barishimira ko amazi meza begerejwe yabaruhuye kuvoma muri Uganda

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 16-07-2019 saa 18:31:24
Amazi meza yegerejwe abaturiye umupaka mu karere ka Burera

Abaturage bo mu karere ka Burera batuye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda bavuga ko mu byo bagezeho bishimira mu myaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye, harimo kuba baregerejwe amazi meza, bakayavoma hafi yabo aho kujya kuyavoma muri Uganda nk’uko mbere byagendaga.

Ni ibigarukwaho n’abaturage bo mu mirenge ya Kivuye, Bungwe, Gatebe na Butaro yo mu karere ka Burera, ikora ku mupaka wa Uganda.

Bashima Guverinoma y’u Rwanda yabagejejeho amazi aho batuye bikabafasha kurwanya umwanda baterwaga n’amazi mabi bakoreshaga ndetse bibarinda kujya kuyashakira ahandi.

Nsabimana Telesphore, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Gatebe, yagize ati « Twamaze imyaka myinshi twivomera mu rugezi, yemwe n’amasoko twari dufite imvura yaragwaga akuzura ibitaka n’imyanda yo ku musozi, hari ubwo rero nkatwe bo ku mipaka twabonaga bidukomereye tukajya muri Uganda.

Tekereza kugira ngo utange ruswa kubera ugiye kuvoma amazi, rwose umugande ntiyatinyaga kukwaka amafaranga 500, kubera ko winjiye mu gihugu cyabo, ubu rero twarabiruhutse ibi byose, kandi ubu n’isuku ni yose ».

Aba baturage bashimira Leta y’u Rwanda yabagejejeho ayo mazi meza nyuma yo kuyabemerera mu rwego rwo kubegereza serivise bakeneye aho batuye, bitabasabye kujya kuzishakira ahandi.

Uwamariya Solange na we utuye hafi y’uyu mupaka, ashimangira ko Leta y’u Rwanda icyo ivuze kidahera, yagize ati : « Twahoraga dutegereje amazi meza, abayobozi bakayadusezeranya ntitubyemere, ariko ubwo Perezida Kagame aherutse ino yatwijeje amazi, none ubu yatugezeho.

Mbese ubu imyaka 25 yo kwibohora natwe abo muri Burera twibohoye kujya gusaba amazi mu baturanyi tugombye noneho no kwambuka imipaka, u Rwanda rwihesheje agaciro rutuma abaturage barwo batajya gusaba amazi muri Uganda, none ubu dufite umuyoboro wa Nganzo Gatebe ugera muri Kivuye kugera ubwo twayashyize no mu ngo zacu.

Ibikorwa remezo ubu byatugezeho cyane, mbese byatubereye nk’igitangaza, twakize gucunaguzwa n’Abagande ».

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko aba baturage baturiye umupaka bahawe amazi meza bagomba kuyakoresha bimakaza isuku mu miryango yabo ndetse bakabungabunga n’ayo mavomo begerejwe.

Yagize ati : « Hano hagaragara ikibazo cy’abaturage bo mu mirenge ya Kivuye, Butaro, Gatebe n’ahandi, bakoraga ingendo bajya muri Uganda, ubu rero yabagezeho igisigaye ni ukuyafata neza ndetse no gukomeza kuyifashisha mu kurwanya umwanda, rwose baharanire ko iriya miyoboro itazangirika ».

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko bukomeje kwegereza abaturage baturiye umupaka ibikorwa remezo hafi yabo, bibafasha kugira imibereho myiza.

Amazi meza yegerejwe abaturiye umupaka mu karere ka Burera

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.