Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Burera: Bahawe umukoro wo guhangana n’ikibazo cy’abana babyarira iwabo

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 25-07-2019 saa 16:35:17
Abana b’abakobwa baterwa inda bikabaviramo gucikiriza amashuri (Foto Archives)

Mu biganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, yagaragaje ko ikibazo cy’abana babyarira iwabo gikomeye aho imibare y’abo bana igera ku 1.852 mu gihe k’imyaka itatu yonyine. Inzego z’ibanze n’ababyeyi bakaba basabwa guhangana n’icyo kibazo.

ACP Thed Ruyenzi wari uhagarariye Polisi y’igihugu muri ibyo biganiro, yavuze ko bibabaje kubona mu 2016-2018 haragaragaye abana batari bake batwariye inda iwabo kandi bikaba mu karere kamwe.

Ati: “Birababaje kuba hari abana 1.852 bose babyariye iwabo kandi bose ari abo mu karere kamwe gusa bivuze ko hafi muri buri rugo hagaragaramo umwana wabyaye. Ni yo mpamvu dusaba ababyeyi ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze gukurikirana abana, ababyeyi bakareka amakimbirane bakabana neza kuko iyo imiryango itumvikana niho hava guta umuco kw’abana bikabaviramo kubyara cyangwa no kwishora mu mirimo ivunanye nko mu birombe n’ahandi, izo mpamvu zose zigatuma habaho guterwa inda zitateguwe”.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko biyemeje gufatanya n’ubuyobozi bagakaza inyigisho zajyaga zitangirwa mu mugoroba w’ababyeyi, ndetse no mu bimina akaba ariho bazajya bafatira ingamba zo kurwanya no guhagarika burundu ikibazo cy’abana babyarira iwabo.

Mukeshimana Jane yagize ati: “Mu mwanzuro twafashe ni uwo gushyiraho amatsinda y’ababyeyi yo kujya duhugurana ku buryo bwo kwita ku miryango yacu, ndetse no mu mugoroba w’ababyeyi tukabigarukaho cyane by’umwihariko mu bimina dukora. Ibyo turizera ko bizadufasha guca izi nda zitateganijwe abana bacu babyara buri munsi”.

Izabiriza Philomene utuye mu Gahunga avuga ko kuba abana babyarira iwabo biterwa n’ababashuka, ubukene ndetse n’abana ngo ubona ko bihaye kwigira ibirara bityo inda bakazitwarira muri ubwo burara. Ku rundi ruhande, Izabiriza avuga ko ntarirarenga ababyeyi babigira ibyabo bityo inda zitwarwa n’abana bakiri bato zigahagarara.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, igaragaza ko mu 2016 abakobwa 17,500 bari hagati y’imyaka 16 na 17 batewe inda zitateguwe. Bivuze ko nibura ku munsi umwe abana b’abakobwa 47 babyaye mu gihugu cyose.

Imibare yo mu mpera z’uwo mwaka, akarere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba katangaje ko abana b’abakobwa bagera kuri 970 bari muri kiriya kigero batewe inda, bisobanuye ko no mu tundi turere imibare ijya kwegera cyangwa irenga uyu mubare.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.