Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Burera: Abarezi bagaragaje imbogamizi mu kwigisha isomo ry’ikoranabuhanga

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya May 9, 2018

Abarezi bo ku Rwunge rw’amashuri rwa “Regina Pacis Bungwe”, mu karere ka Burera, garagaraje imbogamizi bahura nazo zirimo kuba nta interineti n’ubwo bahawe mudasobwa na Minisiteri y’Uburezi mu kwigisha isomo ry’ikoranabuhanga no kwigisha andi masomo bifashishije ikoranabuhanga hagamijwe kuzamura uburezi bufite ireme.

Rubanzabigwi Theoneste umwe mu barimu, agaragaza imbogamizi bahura nazo mu kwigisha amasomo bifashishije ikoranabuhanga (Foto Mutungirehe S.)

Babigatangaje ubwo itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Uburezi zageraga muri icyo kigo, muri gahunda y’ubukangurambaga bw’ikiciro cya kabiri bugamije kuzamura ireme ry’uburezi buri gukorwa muri bimwe mu bigo by’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuey na kaminuza biri mu Rwanda.

Mu bibazo intumwa za Minisiteri ziri mu karere ka Burera zasanze mu bibangamiye ireme ry’uburezi muri icyo kigo kirimo abana 825 bo mu mashuri abanza na 558 bo mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 12, birimo ibitabo bidahagije, kuba nta laboratwari ifatika ihari n’ikibazo cya interineti muri za mudasobwa bahawe na Minisiteri y’Uburezi muri gahunda ya “Smart Classrom” kandi abanyeshuri n’abarimu basabwa kuzifashisha mu masomo arimo n’iry’ikoranabuhanga.

Rubanzabigwi Theoneste yigisha imibare kuri icyo kigo, yagaragaje ko bitorohera umwarimu kwigisha isomo ry’ikoranabuhanga ubwaryo udafite bimwe mu bikoresho bisabwa.

Ati “Gukoresha ikoranabuhanga ni byiza nk’uko abana babigaragaje, natwe biradufasha mu masomo dutanga, ariko turacyafitemo imbogamizi twebwe abarimu. Ntushobora kwigisha ikoranabuhanga udafite ibikoresho byabyo; usanga ari kwa kundi dusubira muri bwa buryo bwa kera bwo kuza kwandikira umwana ibyo azafata mu mutwe, bitajyanye no kubikora abishyira mu ngiro.

Nk’ubu ntiwakwigisha umwana ngo age gukora imibare akoresheje ziriya mudasobwa udafitemo uburyo (program) bwabugenewe kugira ngo nibura umwana abe yabikora. Ntushobora kumwigisha interineti kandi idahari”.

Yakomeje agaragariza intumwa za Minisiteri y’Uburezi ko atari interineti ikenewe gusa mu kwigisha isomo ry’ikoranabuhanga n’andi masomo hifashishijwe ikoranabuhanga ahubwo hari n’ikibazo cyo kubura igikoresho kerekana amashusho ‘Projecteur’, gifasha umwarimu kwereka abanyeshuri ibyo barimo kwiga bidasabye ko buri wese amuhagarara iruhande mu minota mike aba afite kandi bisaba kwitegereza ibyo amwigisha.

Intumwa za Minisiteri y’Uburezi zirimo n’umuyobozi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye mu karere ka Burera, Uwimana Delphine, bavuze ko usibye kwizeza abarimu ko bazakorerwa ubuvugizi kuri icyo kibazo muri Ministeri, babagiriye inama zitandukanye zirimo kubanza gukoresha neza ibyo bafite, abana bakagera kuri izo mudasobwa uko zabagenewe kandi bakazikoresha igihe kinini kugira ngo bazimenye; babizeza kandi ko Ikigo k’Igihugu gishinzwe uburezi gifite gahunda ko buri kigo cyahawe mudasobwa kizahabwa na ‘Projecteur’ yo kwifashisha mu kwigisha abana.

Ikibazo cya interineti idahagije n’itari muri bimwe mu bigo by’amashuri byahawe mudasobwa za gahunda ya ‘Smart Classroom’ ni kimwe mu byakomeje kugarukwaho mu bigo bitandukanye intumwa za Minisiteri y’Uburezi zirimo guhura nabyo mu karere ka Burera, mu gihe zirimo gusaba abanyeshuri n’abarezi gukangukira gukoresha ikoranabuhanga mu masomo, bibuka ko isomo ry’ikoranabuhanga rizatangira kubazwa mu kizamini cya Leta mu mwaka utaha w’amashuri 2019.