Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Buravan azataramira muri Congo Kinshasa mu kwezi gutaha

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 21-01-2019 saa 10:11:20
Yvan Buravan

Umuhanzi Yvan Buravan azaririmba mu iserukiramuco rya muzika rizabera i Goma ryitwa “Amini Festival” rikaba kuwa 15-17 Gashyantare 2019.

Buravan aherutse gutsindira igihembo cya Prix Decouvertes gitangwa na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa “RFI”.

Iri serukiramuco Buravan azitabira azarihurimo n’abahanzi batandukanye barimo icyamamare Fally Ipupa.

Undi muhanzi bazahurira muri iki gitaramo ni uwitwa Youssoupha akaba ari afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa na Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuhanzi Yvan Buravan mu minsi ishize wakoze igitaramo kikitabirwa cyane asanzwe azwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “ Si belle”, “Garagaza”, “Oya”, “With you” kandi afite n’izindi ndirimbo.

Umuhanzi Yvan Buravan

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.