Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Buravan agiye kumurika alubumu ye ya kabiri

Yanditswe na GISUBIZO M. GENTIL

Ku ya 11-11-2021 saa 21:44:18
Buravan asobanura itegurwa ry'alubumu ye ya kabiri

Umuhanzi Burabyo Dushime Yvan ukoresha amazina ya Yvan Buravan mu buhanzi yavuze ko yitegura gushyira hanze alubumu nshya mu mpera z’umwaka ariko igitaramo azayimurikiramo akazagikora mu mpeshyi ya 2022.

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabaye uyu wa Kane, taliki ya 11 Ugushyingo 2021, aho yasobanuye ibyo amaze kugeraho binyuze mu mushinga we ‘Twande’ uherutse guhembwa na Imbuto Foundation.

Yvan Buravan uherutse gusohora indirimbo ‘Tiku Tiku’, yabwiye abanyamakuru ko umushinga we ‘Twande’ yawutekereje agamije kwagura umuziki w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Kwanda nk’Abanyarwanda turumva icyo bisobanuye, ni ukwaguka. Nanjye ndashaka kwagura umuziki w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga nkoresheje guteza imbere imbyino n’injyana gakondo.”

Massamba Intore wafashije bya hafi Yvan Buravan yaba mu mushinga we no mu gukora iyi alubumu akaba n’umukozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yashimye igitekerezo yagize cyo kwagura umuziki w’u Rwanda ndetse amubwira ko azaharanira kugishyigikira.

Bruce Intore utegura ibitaramo (ibumoso), Yvan Buravan (hagati) na Masamba Intore (iburyo)

Yvan Buravan yanakomoje kuri alubumu ye ya kabiri yitegura gusohora taliki 19 Ukuboza 2021.

Uyu muhanzi yavuze ko atazahita akora igitaramo cyo kuyimurika ahubwo ateganya kuzasohora indirimbo, akazimenyekanisha hanyuma akazataramira abakunzi be nyuma.

Igitaramo cy’imbaturamugabo Yvan Buravan azamurikiramo alubumu ye nshya giteganyijwe kuba ku wa 30 Nyakanga 2022. Iyi alubumu yise ‘Twaje’ izaba igizwe n’indirimbo icumi.

Yvan Buravan yavuze ko igice cy’iyi alubumu kizaba kigizwe n’indirimbo z’umwimerere wa Kinyarwanda ariko zicuranze mu buryo bugezweho, ni icyemezo kigamije kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda no gukomeza kuwagura.

Yvan Buravan aganira n’itangazamakuru ku mishinga ye mishya iri mbere
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye

Umwanditsi:

GISUBIZO M. GENTIL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.