Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Bugesera yegukanye irushanwa rya CBM Women Sitting Volleyball 2017”

Yanditswe na admin

Ku ya Nov 21, 2017

Ikipe ya Bugesera y’abagore bafite ubumuga mu mukino wa Volleyball yegukanye igikombe “CBM Women Sitting Volleyball Tournament” itsinze Gicumbi ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.

Aya marushanwa yabereye i Gicumbi, atangira tariki 18 Ugushyingo 2017 hakinwa imikino y’amatsinda yasojwe ejo hashize tariki 19 Ugushyingo 2017.  Bugesera yatangiye itsinda iseti ya mbere ku manota 29-27, itsindwa iya kabiri kuri 25-23 yongera gutsinda abiri yakurikiyeho (26-24 na 25-21).

Ubwo abakinnyi b’ikipe ya Bugesera yishimiraga igikombe n’ibihembo yari yegukanye nyuma y’irushanwa

Bugesera yakoze amateka yo kwegukana igikombe idatsinzwe  kuko yazamutse ari iya mbere mu itsinda rya kabiri, muri ½ isezerera Musanze iyitsinze amaseti 3-0. Iyi kipe yabifashijwemo n’abakinnyi bashya yasinyishije nka Bazubagira Claudine na Nyirambarushimana Sandrine bavuye muri Gicumbi ndetse na Murebwayire Claudine wavuye muri Gasabo.

Intwali y’Akarere ka Gasabo yegukanye umwanya wa 3 itsinze Musanze amaseti 3-1. Ni mu gihe Gakenke yatwaye umwanya wa 5 itsinze Ruhango amaseti 2-0.

Ikipe ya mbere yahawe igikombe, giherekejwe n’umupira wo gukina  n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 230, iya kabiri ihabwa umupira wo gukina n’amafaranga ibihumbi 180, iya gatatu ihabwa umupira wo gukina n’amafaranga ibihumbi 130 naho iya kane, iya gatanu n’iya 6 zihabwa umupira wo gukina.

Aya marushanwa yabanjirijwe no gutaha ikibuga cy’uyu mukino kihuzuye, yateguwe na Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga “NPC-Rwanda”, ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga  wa Gikirisitu uharanira iterambere ry’abafite ubumuga “CBM”, mu nsanganyamatsiko igira iti “Mugore ufite ubumuga, kora siporo ariko ntiwibagirwe kwigira”.

NKOMEJE GUILLAUME