Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Bugesera: Urubyiruko rurasabwa kubaka u Rwanda rwifuza

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 17, 2018

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro, Rusine Emmanuel, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake n’urwo mu Ihuriro rya ‘Patriotic Generation Rwanda’ rwo mu murenge wa Gatenga gukomera ku ihame ryo gukunda igihugu no kugikorera bubaka u Rwanda bifuza.

Urubyiruko rwasuye urwibutso rwa Ntarama rwasabwe kubaka u Rwanda rwifuza (Foto Kayitare J. P)

Ibi yabisabye uru rubyiruko ubwo rwasuraga Urwibutso  rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Rusine yagize ati “U Rwanda rwaguye mu icurabundi ry’umwijima Umututsi wese mu gihugu aratotezwa, bamwe baricwa. Kugira ngo dushobore guhangana n’amateka mabi yacu twanyuzemo, ni uko tugomba kuyiga, tukamenya inkomoko yayo kugira ngo tunabone n’uburyo bwiza bwo karwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aha ni ho mpera mbasaba mwe nk’urubyiruko kubaka u Rwanda mwifuza.”

Urubyiruko hafi 70 rwasuye urwibutso rwa Ntarama  rutangaza ko rutazahwema guharanira kubaka u Rwanda rwifuza. Tesi Esther yagize ati “Nk’urubyiruko isomo nkuye kuri uru Rwibutso rwa Ntarama, ni uguha agaciro u Rwanda, dutekereza aho rwavuye, twubaka ibikorwa bitazatuma  tudasubira mu mateka mabi twavuyemo.”

Tesi avuga kandi ko urubyiruko rutandukanye rukwiye kumva ko ari rwo rufite igihugu mu maboko, bityo akarugira inama yo gukomera ku busugire bwacyo no gutangira amakuru ku gihe ariko ngo ntirukwiye gusiga inyuma gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Cyusa Dan Byiringiro, umwe mu rubyiruko wasuye Urwibutso rwa Ntarama, avuga ko urubyiruko rwo mu murenge wa Gatenga rwashoboye kwishyira hamwe kugira ngo ruge rwiga amateka no gusura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.

Ati “Twe nk’urubyiruko twishyize hamwe kugira ngo tuge dusura inzibutso zitandukanye zishyinguyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twige amateka, tugamije kurushaho kurwanya ikibi.”

Ku rundi ruhande, Cyusa asaba urubyiruko bagenzi be kwiga amateka kuko ngo iyo bayamenye biborohera kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ikindi kandi urubyiruko rukwiye kwiga rukamenya amateka y’igihugu cyabo, bakanagikunda. Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera, rushyinguyemo abazize Jenoside basaga ibihumbi bitanu.