Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Bugesera: Miliyari zisaga 28 zigiye kuzamura abahinzi mu myaka itanu

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 28, 2018

Umuryango w’Abanyamerika ‘Feed the Future’ watangije umushinga Hinga Weze mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora, ukaba ari umushinga wa miliyoni 33 z’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda, ugamije gufasha abahinzi kuzamura umusaruro no kunoza ubwiza bwawo hitabwa ku bahinzi baciriritse mu myaka itanu iri imbere.

Nsengiyumva Fulgence, uri guha amata umwana na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman bagaburira abana mu muhango wo gutangiza ibikorwa bya Hinga Weze mu murenge wa Gashora mu Bugesera (Foto Samuel M)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, yabwiye abaturage bo mu karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu murenge wa Gashora bagiye gukorana n’uwo mushinga kuzawubyaza umusaruro, impinduka zigatangira kwigaragaza mu mwaka umwe.

Ati “Umushinga nk’uyu nubwo uba uje nta bwo utubuza uruhare n’inshingano zacu; waje kutwunganira ariko ikintu gikomeye ni uruhare rwacu mu kubaka igihugu cyacu no kugiteza imbere, baza batwunganira ariko uruhare runini ni twebwe”.

Yasabye abatangije umushinga Hinga Weze mu murenge wa Gashora kwerekana impinduka zifatika mu bagenerwabikorwa na mbere y’igihe uzamara.

Ati: “Batubwiye ko Hinga Weze ari umushinga w’imyaka itanu, ndagira ngo nyuma y’umwaka umwe hazabe hatangiye kugaragara koko ko ari umushinga ugamije guhinga no kweza ndetse binagaragarire no mu mibereho myiza y’abagenerwabikorwa bafatanyije nabo”.

Yakomeje abibutsa kwita ku rubyiruko rw’Abanyarwanda, mu byo bakora bagashaka uburyo ibikorwa byose bitozwa urubyiruko nk’amaraso mashya kugira ngo ibikorwa byo gukora ubuhinzi buvuguruye bibe ibirambye.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko abahinzi bo mu Rwanda bari guhura n’ibiza mu buhinzi bw’ibigori, ariko yifuza ko Hinga Weze iba igisubizo ku bibazo abahinzi bafite.

Umushinga Hinga Weze uri mu turere 10 mu gihugu, turimo na Bugesera, ugamije gutera inkunga abahinzi bato 2000 haba mu kubazamurira ubumenyi ku buryo bwiza bwo kubika umusaruro, kuvana imiryango mu mirire mibi, ababyeyi 200 bakagira ibiribwa bakamenya n’uko bategura indyo yuzuye, uko bashaka isoko ry’umusaruro wabo n’ibindi bizafasha umuhinzi gukora kinyamwuga.

Mu buhamya bw’abaturage bo mu mirenge ya Nyarugenge na Shyara mu karere ka Bugesera aho uwo mushinga watangiye muri Kamena 2017 ubwo watangiraga mu Rwanda, bahamya ko ubuzima bw’umuhinzi bwahindutse kuko buri wese azi uko yahinga kijyambere akeza, agasagurira isoko ari nako impinduka zigaragarira ku bo mu muryango.