Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Bugesera: Ibiza byatumye bamenya ko gufata ubwishingizi ari ngombwa

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 23-07-2019 saa 08:02:31
Ni ngombwa ubwishingizi bw'ibihingwa kuko iyo haje ibiza bihombya abaturage. Imyaka yari ihinze hano yatwawe n'amazi

Nyuma y’uko mu Kagali ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bahuye n’ibiza by’umuyaga, bikangiza urutoki rwose rwo muri ako kagali ku buryo utamenya ko higeze kuba urutoki, byatumye abaturage bamenya akamaro ko gufata ubwishingizi bw’ibihingwa byabo.

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Nyamata barasaba ubuyobozi bw’Akarere n’inzego zishinzwe ubuhinzi muri rusange kubavuganira mu masosiyete atanga ubwishingizi, bakajya bafata ubwishingizi bw’ibihingwa byabo ku buryo buhendutse mu gihe biri mu murima.

Jean Claude Kayigi atuye mu Murenge wa Nyamata, Akagali ka Kanazi, mu Mudugudu wa Sumbure, ari mu bahinzi bahuye n’ibiza. Avuga ko umuyaga wamuhombeje, agira ati “Urutoki rwange rwari ruteye kuri hegitari eshatu ruteyemo insina zisaga 2.500. Insina zose zaba izari zifite ibitoki, izari zarannye ndetse n’izenda kwana zose zaraguye kubera umuyaga. Urebye nahombye amafaranga agera kuri miriyoni eshanu kuko ni zo nateganyaga kuzakuramo.”

Akomeza asaba ubuyobozi kubavuganira mu masosiyete y’ubwishingizi kugira ngo bahabwe ubwishingizi ariko babagabanyirize igiciro.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Bugesera, Sijyenibo Jean Damascène, avuga ko kugeza ubu Leta aho iha ubufasha abahinzi mu kubunganira mu bwishingizi, ari umuceri gusa aho ibishyurira 60 ku ijana naho umuhinzi na we akitangira 40 ku ijana. Ku bijyanye n’ibindi bihingwa ubuyobozi bukomeje ubuvugizi kugira ngo na byo bige bishyirwa mu bwishingizi ku buryo buhendutse.

Sijyenibo agira ati «Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko 90% by’ibiribwa bituruka mu buhinzi bw’imbere mu Gihugu, iyi ni impamvu ikomeye yatumye hajyaho ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi. Ubwishingizi bwatangiriye ku buhinzi bw’umuceri naho mu bworozi batangirira ku bworozi bw’inka ariko biteganyijwe ko mu myaka iri imbere n’ibindi bihingwa n’andi matungo bizinjizwa mu bwishingizi.”

Akomeza avuga ko usibye gufashwa mu bwishingizi, abahinzi banafashwa mu kuhira ku buso buto, guca amaterasi y’indinganire, guhabwa ifumbire, nkunganire, gufashwa kubonera amasoko umusaruro wabo no kubashishikariza gufata amazi kugira ngo bazayakoreshe mu kuhira mu gihe k’izuba.

Ni ngombwa ubwishingizi bw’ibihingwa kuko iyo haje ibiza bihombya abaturage. Imyaka yari ihinze hano yatwawe n’amazi

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.