Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Bugesera: Hatangijwe urugamba rwo gukumira inda zitateguwe mu bangavu

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 24-01-2019 saa 10:06:53
Madamu Mutabiirwa uwa 2 uturutse iburyo yasabye amarerero yahawe inka kuzifata neza zikazabagirira akamaro

Mu Murenge wa Kamabuye, Akarere ka Bugesera, hatangijwe igikorwa cyo gukumira inda zitateguwe mu bangavu hagamijwe guharanira imibereho myiza yabo.

Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango “Plan International Rwanda” nk’Umuryango ufite intego zirimo guharanira uburenganzira bw’abana cyane cyane ubw’abakobwa.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu mwaka wa 2016 na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, bwagaragaje ko abana b’abakobwa 17.444 bari hagati y’imyaka 15 na 19 batewe inda zitateguwe, aho 0.38 % by’ababavukaho bahura n’ikibazo k’igwingira kubera ubushobozi buke bw’abababyaye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri “Plan International Rwanda”, Mutabiirwa Tassy Anne, yatangaje ko gutegura ahazaza h’igihugu bitazagerwaho mu gihe abana b’abakobwa batitaweho by’umwihariko.

Mu guhangana n’iki kibazo, “Plan International Rwanda” yiyemeje gukora ubukangurambaga mu babyeyi n’abangavu no gutera inkunga ibikorwa bibungabunga ubuzima bw’abamaze guhura n’ikibazo.

Madamu Mutabiirwa uwa 2 uturutse iburyo yasabye amarerero yahawe inka kuzifata neza zikazabagirira akamaro

Uyu muryango wubatse amarerero 10 mu Karere ka Bugesera (5 mu Murenge wa Kamabuye, yubaka amarerero 3 muri Ngeruka n’andi 2 muri Rweru) nka kamwe mu turere dutatu ukoreramo.

Amarerero 4 muri aka karere, arimo abiri yo mu Murenge wa Ngeruka n’abiri yo mu Murenge wa Kamabuye, yaremewe inka enye zihaka buri kiraro kizajyamo izo nka gihabwa amabati atanu yo kucyagura.

“Plan International Rwanda” yubatse n’Ikigo cy’amashuri abanza n’ishuri ryigisha abarimu mu Murenge wa Nyamata.

Kamanzi Athanasie wari uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Bugesera yakanguriye ababyeyi kujyana abana babo mu marerero, kuko yunganira ababyeyi mu nshingano zabo zo gutanga uburere.

Kamanzi yemeza ko abana nibabona uburere bwiza bakarindwa igwingira, bizatuma bakurana ubwenge buzabafasha kugira ubushobozi bwo kwigira. Ati “Babyeyi, mujyane abana mu marerero kuko yashyizweho muri gahunda yo kubunganira mu nshingano zanyu zo kurera. Abana bagejeje igihe cyo gutangira ishuri mubatangize mu mashuri y’inshuke.”

Yahamagariye abagore n’abagabo kubana barasezeranye kuko birinda umwiryane mu muryango, ndetse bakabyara abo bashoboye kurera kuko ari byo bizarinda abana gushukishwa ibyo batahawe iwabo, bikabaviramo guterwa inda z’imburagihe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashimiye imiryango ifatanya na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa inda zitateguwe hamwe n’igwingira.

Abaturage barasabwa gukomera ku burere bw’umwana, n’abangavu bakigishwa by’umwihariko kuko kubyarira mu rugo biri mu bitiza umurindi ubukene.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.