Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Bugesera FC ishobora kudaha amasezerano mashya Ruhinda na Guindo

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 18-07-2018 saa 08:40:32

Ikipe ya Bugesera FC yarangije ku mwanya wa 11 n’amanota 33 mu mwaka w’imikino wa 2017-2018.  Uyu mwaka waranzwe no guhinduranya abatoza muri iyi kipe aho mu mwaka umwe yatojwe n’abatoza batanu ari bo Kanyankore Gilbert, Ally Bizimungu, Nshimiyimana Maurice, Hitimana Thierry na Ndayizeye Jimmy.

Ruhinda Farouk urimo gusoza amasezerano muri Bugesera FC akaba ashobora kudahabwa andi

Kugeza uyu munsi nta bwo Bugesera FC iratangira gahunda yo kwiga ku bijyanye no kugura abakinnyi. Nk’uko umunyamabanga mukuru  w’iyi kipe,  Karenzi Sam  abitangaza ngo  bahangayikishijwe cyane  n’imikino y’igikombe cy’Amahoro aho bazakina  na Sunrise FC umukino ubanza wa   ¼  ku wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018.

Abakinnyi barangije amasezerano muri Bugesera FC

Amakuru dukesha umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC,  avuga ko abakinnyi 6  aribo barangije amasezerano, aba ni Rucogoza Aimable uzwi nka Mambo, Turatsinze Hertier, Niyonkuru Radjou, Hategekimana Vianney, Ruhinda Farouk Guindo Abdallah ukomoka muri Mali.

Bugesera FC ku isoko  ry’abakinnyi

Amakuru dukesha abari hafi y’iyi kipe avuga ko Bugesera FC  ishobora kudaha amasezerano Guindo Abdallah  usanzwe  ahembwa asaga ibihumbi 600 buri kwezi na Ruhinda Farouk  utararanzwe n’imyitwarire myiza mu gihe amaze.

Ku rundi ruhande, bijyanye n’ikemezo cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu cyo  kugabanya amafaranga uturere duha amakipe  aho Bugesera FC  yabonaga miliyoni 150, Bugesera FC  ntiyiteguye kugura abakinnyi benshi kandi bahenze, aho ngo nayo izitabaza abakiri bato cyane muri politike yo kwizirika umukanda.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.