Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Bugesera FC iracyategereje amafaranga ya Mussa Omar

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 22-01-2018 saa 08:31:54
Moussa Omar wakiniraga Bugesera FC akaba agomba kwerekeza muri Sofapaka FC yo muri Kenya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC buravuga ko Moussa Omar azerekeza mu ikipe ya Sofapaka FC yo muri Kenya, imaze kubona amafaranga yayo.

Tariki 05 Mutarama 2017 ni bwo Bugesera  FC na Sofapaka zumvikanye ibihumbi 15 by’amadolari ni ukuvuga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda kuri Omar Moussa, myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Burundi wanigaragaje mu mikino ya CECAFA 2017  yabereye muri Kenya mu Kuboza 2017.

Kuva yava muri CECAFA 2017 kugeza uyu munsi, Omar  yibereye mu Burundi ategereje ko Sofapaka FC   yishyura amafaranga yemeye  agahita yerekezayo.

Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude agaragaza ko uyu mukinnyi akiri uwabo kugeza igihe bazatangira uburenganzira.

Gahigi  avuga ko Sofapaka FC  ishobora kwisanga itakiguze uyu mukinnyi mu gihe isoko ryo kugura abakinnyi mpuzamahanga izarangira mu mpera z’uku kwezi. Ati “Sofapaka twaraganiriye, turemeranwa, twumvikana ibyo bagomba gutanga kugira ngo umukinnyi abe uwabo, ntekereza ko mu gihe batabitanga kugeza isoko ry’abakinnyi mpuzamahanga rihagaze, ntekereza ko umukinnyi azakomeza kuba uwacu”.

Moussa Omar ugomba kwerekeza muri Sofapaka FC   afite amasezerano y’imyaka ibiri muri Bugesera FC  yagiyemo  avuye muri Athletico y’i Burundi  ubu akaba yari amaze amezi 4. Uyu myugariro uretse  Bugesera FC  na Atletico, yanakiniye amakipe arimo Inter Star, Flambeaux de l’est  na Buja City.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.