Bugesera: Barifuza koroherezwa kubona gazi, hakabungabungwa ibidukikije  

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 17-02-2020 saa 14:54:50
Abaturage bakeneye Gazi ihendutse ku buryo ushaka kugura yajya agura ingana n'amafaranga afite

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hakwiye gushyirwaho gahunda yo kuborohereza kuba babona gazi ku giciro gito cyangwa bakayihabwa nk’inguzanyo.

Abo baturage bavuga ko kuri ubu kubona inkwi ari ingume mu gihe gazi, bigaragara ko iri ku giciro kiri hejuru, bakifuza ko bakoroherezwa kuyibona bakaba bakwishyura mu byiciro ndetse hagashyirwaho gazi igurwa nk’uko abafite ibinyabiziga bagura Esansi (Essence ) bayigura bahitamo ingano y’iyo bashaka bitewe n’amafaranga bafite, byaba byiza kandi ibidukikije bikabungwabungwa kuko itemwa ry’ibiti byo gucana ryagabanuka.

Ukeye Alphonsine atuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, afite impungenge ko mu bihe biri imbere ibicanwa bikomoka ku biti bizashiraho burundu, bikaba byateza ubutayu. Akaba asaba ko bakoroherezwa kubona gazi.

Agira ati: “Batworohereze kubona gazi, kandi habeho uburyo hajya haboneka iya make, gazi y’amafaranga make ndakeka ko igura ibihumbi bitandatu k’ufite icupa kandi nta bwo ariko abaturage bose bashobora kuyabonera rimwe. Hakwiye gukorwa gazi y’abafite ubushobozi buke nk’uko iyo umuntu ashaka amakara ashobora kugura indobo y’amakara cyangwa igice cy’umufuka ku buryo buri rugo rwagira ubushobozi bwo kugura gazi”.

Umuhire Martin avuga ko byaba byiza bagurijwe ibikoresho bituma bakoresha gazi. Agira ati “Byaba byiza badushakiye abashoramari bakatuguriza ibikoresho bikoreshwa harimo na gazi noneho tukajya twishyura mu byiciro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko kuba abaturage na bo babishaka, Akarere kagiye kubakorera ubuvugizi babashakira umufatanyabikorwa muri gazi kugira ngo barebe ko iki kibazo cyakemuka.

Agira ati: “Tugiye gushaka umufatanyabikorwa muri gazi turebe ko yaduha uburyo bwo gutanga gazi buberanye n’ibyiciro by’abaturage. Hari abafatanyabikorwa basanzwe bari mu Karere ka Bugesera harimo abaha gazi abakozi bafite umushahara uhoraho.Noneho rero ubuvugizi ni ku baturage badafite umushahara uhoraho ku buryo tunoza imikoranire tukageza gazi ku baturage kandi ku giciro kibanogeye ndetse n’uburyo bwo kwishyura buboroheye ariko abaturage bafite igitekerezo cyo kuva ku nkwi bakajya kuri gazi bakayibona”.

Akomeza avuga ko bagiranye ibiganiro n’uruganda Safe Gaz ruri i Ntarama kugira ngo barebe niba ibiciro byagabanywa kandi bizeye ko bizashoboka kuko uruganda rufite ubushobozi aho rushobora gukora amacupa ya gazi ibihumbi 20 mu kwezi bakaba bateganya gahunda yo kujya bagurisha gazi nkeya bitewe n’amafaranga umuntu afite.

Ibicanwa mu Karere ka Bugesera kuri ubu ni ingume ku buryo hadafashwe ingamba hakiri karere ibiti bigihagaze abaturage bazabimara babicana hagahinduka ubutayu.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.