Bugesera: Abaturage bamaze kumva neza gushyigikira imikino y’abafite ubumuga

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 04-01-2019 saa 15:38:25
Ikipe y'Akarere ka Bugesera y'abagore isanzwe yitabira shampiyona ya Sitting Volleyball na Sitball

Nyirangirababyeyi Marie Solange, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera aremeza ko abaturage bamaze gusobanukirwa no kumva neza gahunda yo gushyigikira imikino y’abafite ubumuga.

Bugesera ni kamwe mu turere dufite ikipe y’abagore yitabira shampiyona y’igihugu ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga “Bugesera Sitting Volleyball” ndetse n’iya Sitball.

Nyirangirababyeyi atangaza ko mu gihe bakiriye cyose imikino y’abafite ubumuga bagerageza gushishikariza abaturage kuza gushyigikira abafite ubumuga binyuze mu kuyimenyekanisha.

Ati “Abaturage batangiye kugenda bumva neza imikino y’abafite ubumuga bitewe n’uko ubuyobozi budushyigikiye, tukabifashwamo n’uko iyo twakiriye imikino tugerageza kubitangaza.”

Uyu muyobozi wahoze ari n’umutoza w’ikipe ya Sitting Volleyball avuga ko ubwitabire ku mikino y’abafite ubumuga buri ku kigero kiza n’ubwo bitaragera ku rwego bifuza.

Ati “Bigeze ku rugero rwiza gusa nta bwo biraba ijana ku ijana ariko ubona ko bamaze kumenya y’uko abafite ubumuga bahari, barabizi neza ko hari ikipe y’Akarere kandi baza kuyifana mu bihe ibyo ari byo byose.”

Nyirangirababyeyi usanzwe anakinira aya makipe yombi yemeza ko n’Akarere ka Bugesera kabashyigikiye kuko kamaze kubasezeranya ko mu gihe kiri imbere kazagurira ikibuga kijyanye n’igihe.

Ati “Nta bibuga byihariye tugira bikinirwaho n’abafite ubumuga, ariko icyo kifuzo nakigejeje ku buyobozi bw’akarere mbagaragariza ikibuga kiboneye kijyanye n’abantu bafite ubumuga uko kiba kimeze, nakoze igenamigambi y’icyo kibuga ndetse n’ibindi bikorwa byacu, akarere kashyize imbere kutugurira iki kibuga mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020”.

Ikipe y’abagore bafite ubumuga y’Akarere ka Bugesera yitwaye neza mu mwaka ushize wa 2018 aho yabashije kwegukana igikombe cya shampiyona ya Sitting Volleyball ndetse na Sitball.

Ikipe y’Akarere ka Bugesera y’abagore isanzwe yitabira shampiyona ya Sitting Volleyball na Sitball

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.