Bugesera: Abaterwaga impungenge no kutamenya amategeko barimo kubifashwamo

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 18-06-2019 saa 07:43:12

Mu gihe hari abaturage bo mu karere ka Bugesera baterwaga impungenge no kudasobanukirwa n’amategeko bakaba bahura n’ingaruka zo kugongwa na yo, urwego bireba muri ako karere ruragaragaza ko hari intambwe yatangiye guterwa kugira ngo babashe kuyasobanukirwa.

Umuhuzabikorwa w’urwego rw’ubufasha mu by’amatego (MAJ) mu karere ka Bugesera, Kabalisa Fulgence, avuga ko hashyizweho uburyo bugamije gusubiza ikibazo cy’abaturage bagaragaje ko badasobanukirwa n’amategeko, bityo bakaba bayagwamo bakanagerwaho n’ibihano byayo kubera kutayasobanukirwa.

Kabalisa agaragaza ko kuri icyo kibazo cy’abo baturage cyo kutamenya amategeko, mu kurushaho kubafasha kuyamenya bashyizeho gahunda yo kujya bazenguruka imirenge yose buri kwezi bigisha abaturage amategeko, aho by’umwihariko bahera ku mategeko aba areba abaturage cyane, kandi ikaba ari gahunda bazahora bakora kuko kwigisha ari uguhozaho.

Kabalisa ati: « Turashishikariza abaturage kujya bagana uru rwego rw’amategeko bakarusobanuza ibijyanye n’amategeko kuko ari uburenganzira bwabo.

Kuba umuturage atamenya amategeko ndetse n’icyo ateganya, ni kimwe mu ntandaro zishobora gutuma agwa mu bihano, nyamara ku bwe ibyo yakoze atari azi ko bihanwa n’amategeko, ibintu bisaba ko inzego zitandukanye zashyira imbaraga mu kwigisha no gusobanurira abaturage ibijyanye n’amategeko n’ibihano biyagenga.»

Abigarutseho mu gihe hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera basaba ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze kujya bufata umwanya wo kubigisha ku bijyanye n’amategeko, kuko hari ubwo abagonga ugasanga barahanwe nyamara batari bazi ko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ndahayo JMV na Nkurikiyinka John ni bamwe muri abo baturage bo mu karere ka Bugesera, bifuza ko hamwe na bagenzi babo bakwegerezwa igazeti ya Leta iba yasohotse bakayigura kugira ngo ibafashe kumenya neza amategeko bityo n’uryishe arizi rikamuhana koko nta kibazo.

Bagira bati «Usanga tugira impungenge ni yo mpamvu dusaba inzego z’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze kujya zifata umwanya uhagije zikabasobanurira ibyerekeranye n’amategeko, kuko hari ubwo atugonga ugasanga turahanwe nyamara tutazi ko ibyo twakoze bihanirwa n’amategeko.

Dusanga turamutse twegerejwe ibitabo bikubiyemo amategeko ndetse n’ibihano bihanishwa ibyaha, byatanga umusaruro kuko byatuma ibyaha bigabanuka».

Benshi bahuriza hamwe ko ingaruka ari uko bashobora kurikandagira batarisobanukiwe rikaba ryabageza kure.

Urwego rwa MAJ koko rusanga hari icyuho mu baturage ku kutamenya amategeko, gusa ariko kandi ngo ntibaterera iyo kuko bakoresha inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’imidugudu, inzego z’abagore, iz’urubyiruko n’izindi kugira ngo mu gihe bahuye n’inzego bahagarariye bage bazigisha amategeko.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.