Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Bruce Melody yavuze uko yiteguye PGGSS8

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya Apr 30, 2018

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody uri mu bahanzi barimo guhatanira Primus Guma Guma  Super Star ya 8 yavuze ko yiteguye kuzakora uko ashoboye agatwara igihembo gikuru gitangwa muri iri rushanwa.

Aganira n’Imvaho Nshya, Bruce Melody yavuze ko ubu yatangiye imyiteguro   yo kuzajya ataramira abantu neza mu bitaramo bazajya bajyamo ngo kandi ayigeze kure.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody

Yagize ati Ubu ndashaka igikombe kandi imyiteguro y’uko nzajya ntaramira abantu nyigeze kure”.

Uyu muhanzi yirinze kugaragaza ingamba azakoresha kugira ngo abo bahuriye mu irushanwa batazimenya.

Indirimbo aheruka gukora ari kumwe na Sheebah Karungi yavuze  ko arimo kubona abantu bayakira neza ngo kandi no mu tubyiniro dutandukanye barayicuranga

Mu minsi mike amashusho y’iyo ndirimbo yitwa “Emberaa zo” Bruce Melody yavuze ko azasohoka.

Umuhanzi Bruce Melody asanzwe azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Ikinya”, “Tubivemo”, “Ntujy’unkinisha” n’izindi.